Zakariya 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana ituma Zakariya ku Bayahudi

1Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye umuhanuzi Zakariya mwene Berekiya akaba n'umwuzukuru wa Ido,

2-3ngo abwire Abayahudi ati: “Dore narakariye bikomeye ba sokuruza.” Ariko Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire, nanjye nzabagarukira.

4Ntimugakurikize imigenzereze ya ba sokuruza. Nabatumagaho abahanuzi ba kera, bakababwira kureka ingeso zabo mbi n'imigenzereze yabo mibi, ariko ntibabyiteho bakanga kunyumvira.

5None se amaherezo ba sokuruza ntibashaje? Ese abahanuzi bo bari gutura nk'umusozi?

6Nyamara amagambo n'amateka nahaye abagaragu banjye b'abahanuzi, byagize ingaruka kuri ba sokuruza. Na bo ubwabo bisubiyeho baravuga bati: ‘Koko Uhoraho Nyiringabo yaduhaye igihano gikwiranye n'ingeso zacu n'imigenzereze yacu, nk'uko yari yarabyiyemeje.’ ”

Iyerekwa rya mbere: amafarasi

7Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa Shebati, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahaye ubutumwa Zakariya mwene Berekiya, akaba n'umwuzukuru wa Ido. Zakariya abivuga muri aya magambo:

8Iri joro nabonekewe, mbona umuntu wicaye ku ifarasi y'igaju yari ihagaze mu kabande hagati y'uduti twitwa imihadasi. Inyuma ye hari andi mafarasi y'amagaju n'ay'ibihogo n'ay'ibitare.

9Nuko ndamubaza nti: “Nyakubahwa, ariya mafarasi ashushanya iki?”

Umumarayika twavuganaga aransubiza ati: “Ngiye kukubwira icyo ashushanya.”

10Nuko wa muntu wari mu duti aransobanurira ati: “Ariya mafarasi ni ayo Uhoraho yohereje ngo azenguruke isi.”

11Abagenderaga kuri ayo mafarasi, babwira uwo mumarayika w'Uhoraho wari uhagaze mu duti tw'imihadasi bati: “Twazengurutse isi yose dusanga ituje, ifite amahoro.”

12Nuko umumarayika w'Uhoraho arabaza ati: “Uhoraho Nyiringabo, dore umaze imyaka mirongo irindwi urakariye Yeruzalemu n'indi mijyi y'u Buyuda, mbese uzageza ryari kutayigirira impuhwe?”

13Uhoraho ni ko gusubiza umumarayika twavuganaga, amubwira amagambo meza yo kumuhumuriza.

14Nuko uwo mumarayika twavuganaga, ambwira gutangaza ubu butumwa bw'Uhoraho Nyiringabo ati: “Urukundo nkunda Yeruzalemu n'urwo nkunda umurenge wayo wa Siyoni rutuma mpafuhira cyane.

15Ariko kandi uburakari mfitiye amahanga adamaraye na bwo ni bwinshi. Koko rero narakariye Yeruzalemu buhoro, maze ayo mahanga abyishingikirizaho arayisenya.”

16None rero Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngiye kugarukira Yeruzalemu nyigirire impuhwe, Ingoro yanjye izongera ihubakwe. Umujyi wa Yeruzalemu uzafatwa ingero wongere wubakwe.”

17Wa mumarayika yungamo ati: “Tangaza kandi ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo uti: ‘Imijyi yanjye nzongera nyisendereze ibyiza, Siyoni nongere nyihumurize na Yeruzalemu nongere nyigire umwihariko wanjye.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help