Ezayi 34 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho azacira urubanza amahanga yose

1Bantu b'amahanga yose, nimwegere mwumve,

isi n'ibiyiriho byose nibitege amatwi,

isi n'ibiyimeraho byose nibyumve.

2Uhoraho arakariye amahanga yose,

afitiye umujinya ingabo zayo zose.

Yagambiriye kubarimbura,

yabatanze ngo bicwe.

3Imirambo yabo izajugunywa ku gasozi,

umunuko wayo uzakwira hose,

amaraso yabo azatemba ku misozi.

4Inyenyeri zose zizashonga,

ikirere kizizingazinga nk'umuzingo w'igitabo,

inyenyeri zose zizahanantuka,

zizahanantuka nk'amababi y'umuzabibu cyangwa umutini.

5Uhoraho aravuze ati: “Nateguye inkota yanjye mu ijuru,

dore iramanutse ihane Abedomu, abo nagambiriye kurimbura.”

6Inkota y'Uhoraho yuzuyeho amaraso,

yahaze urugimbu n'amaraso by'intama n'ay'amasekurume y'ihene,

yahaze urugimbu rw'impyiko z'amapfizi y'intama.

Koko rero Uhoraho yatambye igitambo mu mujyi wa Bosira,

yatsembye abantu mu gihugu cya Edomu.

7Imbogo n'inka n'ibimasa bizapfana na bo,

igihugu kizasendera amaraso,

ubutaka buzahaga urugimbu.

8Koko ni igihe Uhoraho azakiza Siyoni,

ni umwaka wo guhōra abanzi bayo.

9Imigezi yo muri Edomu izahinduka amahindure,

ubutaka bwaho buzahinduka amazuku,

icyo gihugu kizahinduka amahindure agurumana.

10Ayo mahindure azahora agurumana ku manywa na nijoro,

umwotsi uzacumbeka ubudahwema,

hazahinduka ubutayu burundu,

nta muntu uzongera kuhanyura.

11Igihugu kizaba indiri y'ibihunyira n'ibinyogote,

ibyanira n'ibikona bizahatura.

Uhoraho azarambura hejuru ya Edomu umugozi urimbura,

azayirimbura ihinduke umusaka.

12Abatware ntibazongera kwimika umwami,

abari ibyegera bose bazashiraho.

13Ingoro zabo zizameramo ibihuru n'amahwa,

inzu zabo ntamenwa zizameramo ibisura n'ibitovu,

hazahinduka isenga ry'imbwebwe na za mbuni.

14Hazahinduka igikumba cy'inturo n'impyisi,

hazahinduka isibaniro ry'ibikōko,

ni ho Liliti iruhukira.

15Ni ho ibisiga bizarika ibyari byabyo,

ni ho bizatera amagi bikayararira,

ni ho inkongoro zizakoranira, buri gisiga na kigenzi cyacyo.

16Nimushakashake mu gitabo cy'Uhoraho,

musome aya magambo:

“Nta na kimwe mu byaremwe kizabura,

nta na kimwe kizabura kigenzi cyacyo.”

Uhoraho ubwe ni we ubivuze,

Mwuka we ni we uzabikoranyiriza hamwe.

17Uhoraho azaha umugabane buri nyamaswa,

azawuyiha akoresheje igipimo,

buri nyamaswa izawuhorana,

ni ho zizaba iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help