1Tumaze kubiyaka turagenda dufata ubwato, turaromboreza twerekeza i Kosi. Bukeye bwaho tugera i Rode, tuhava tujya i Patara.
2Tuhasanga ubundi bwato bwambuka bugana muri Fenisiya, turabwurira buratujyana.
3Tugeze ahareba ikirwa cya Shipure, duhita tugana mu majyepfo hacyo twerekeza muri Siriya. Duhagarara i Tiri kuko ari ho ubwato bwagombaga gupakururira imitwaro.
4Tuhasanze abigishwa ba Kristo tuhamara iminsi irindwi. Bo bayobowe na Mwuka babwira Pawulo kutajya i Yeruzalemu.
5Nyamara iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Bose hamwe n'abagore n'abana babo baraduherekeza baturenza umujyi, maze dupfukama ku nkombe y'inyanja turasenga.
6Nuko dusezeranaho twe twurira ubwato, naho bo basubira iwabo.
7Dukomeza urugendo rwacu tuvuye i Tiri, twururukira i Putolemayida turamutsa abavandimwe baho, dusibira iwabo umunsi umwe.
8Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma.
9Yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga.
10Tuhamaze iminsi umuhanuzi umwe witwa Agabo arahinguka, aturutse muri Yudeya.
11Aza aho turi afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati: “Mwuka Muziranenge aravuze ngo ‘Uku ni ko nyir'uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga!’ ”
12Tubyumvise twe n'abantu bari bahari, twinginga Pawulo ngo ye kujya i Yeruzalemu.
13Ariko Pawulo arasubiza ati: “Ni iki gitumye murira, ko ibyo ari ukunshengura? Siniteguye kuboherwa i Yeruzalemu byonyine, ahubwo niteguye no gupfirayo mpōrwa Nyagasani Yezu.”
14Tutabashije kubimwemeza, turamwihorera tugira tuti: “Ibyo Nyagasani ashaka bibe.”
15Iyo minsi ishize duhambira ibintu tujya i Yeruzalemu.
16Bamwe mu bigishwa ba Kristo b'i Kayizariya baraduherekeza, badushakira icumbi kwa Munasoni wakomotse muri Shipure, wabaye umwigishwa kuva kera.
Pawulo asura Yakobo17Tugeze i Yeruzalemu abavandimwe baho batwakirana ubwuzu.
18Bukeye bwaho Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo n'abakuru b'Umuryango wa Kristo bose bari bahari.
19Pawulo arabaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje mu banyamahanga.
20Babyumvise bahita basingiza Imana. Nuko babwira Pawulo bati: “Muvandimwe, urabona ukuntu Abayahudi bemeye Yezu ari ibihumbi byinshi, kandi dore bose barwanira ishyaka Amategeko.
21Ariko rero babwiwe ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho za Musa, ngo be kujya batuma abana babo bakebwa, cyangwa ngo bakurikize imihango yacu.
22Biragenda bite rero ko batabura kumva ko waje?
23Noneho ukore ibyo tukubwira. Dore dufite abagabo bane muri twe bahize umuhigo.
24Ubajyane ufatanye na bo umuhango wo kwihumanura, kandi ubishyurire amafaranga kugira ngo babone kogoshwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo yuko nawe ubwawe ujya witondera ayo Mategeko.
25Naho ku byerekeye abemeye Kristo bo mu mahanga, twamaze kuboherereza urwandiko rw'ibyo twemeje: twababwiye kwirinda kurya ibyatuwe ibigirwamana no kunywa amaraso no kurya inyama z'ibinizwe, kandi ngo birinde ubusambanyi.”
26Bukeye Pawulo ajyana ba bagabo bane maze atangira umuhango wo kwihumanura ari kumwe na bo, hanyuma ajya mu rugo rw'Ingoro y'Imana kwemeza igihe iminsi yo kwihumanura izarangirira, ari yo yo gutanga ituro kuri buri muntu muri bo.
Pawulo afatirwa mu rugo rw'Ingoro y'Imana27Ya minsi irindwi iri hafi kurangira, Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya babonye Pawulo mu rugo rw'Ingoro y'Imana, bahita batera imvururu muri rubanda maze bafata Pawulo.
28Barangurura amajwi bati: “Yemwe Bisiraheli, nimutabare! Uyu ni wa muntu ugenda hose yigisha abantu bose aturwanya twebwe Abisiraheli, arwanya n'Amategeko ataretse n'iyi Ngoro. Ndetse yinjije n'abanyamahanga mu rugo rw'Ingoro, kugira ngo ahumanye aha hantu heguriwe Imana!”
29Icyatumye bavuga batyo ni uko bari babonye Pawulo mu mujyi ari kumwe na Tirofimo wa Efezi, bagakeka ko yamuzanye mu rugo rw'Ingoro y'Imana.
30Umujyi wose uravurungana, abantu baza biruka baturuka impande zose. Bafata Pawulo baramukurubana, bamuvana mu rugo rw'Ingoro bahita bakinga inzugi zayo.
31Igihe igitero cyageragezaga kumwica, inkuru iba yasakaye kuri Komanda w'abasirikari b'Abanyaroma, yuko umujyi wa Yeruzalemu wose wavurunganye.
32Muri ako kanya afata abasirikari hamwe n'abatware babo, amanuka yiruka agana kuri icyo gitero cy'abantu. Babonye Komanda n'abasirikari be, bahita bareka gukubita Pawulo.
33Nuko Komanda araza afata Pawulo, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri. Hanyuma arabaza ati: “Uyu muntu ni nde kandi yakoze iki?”
34Rubanda barasakabaka, bamwe bavuga kimwe abandi ikindi. Komanda ntiyabasha kugira icyo amenya kubera urusaku, ni ko gutegeka abasirikari kujyana Pawulo mu kigo cyabo.
35Bamugejeje ku ngazi z'amabuye, abasirikari baramuterura babitewe n'ukuntu rubanda bari barubiye.
36Ikivunge cy'abantu benshi kimuhombokaho basakabaka bati: “Ntakabeho!”
Pawulo yiregura37Igihe bagiye kumwinjiza mu kigo cy'abasirikari, Pawulo abaza Komanda ati: “Mbese wanyemerera kugira icyo nkubwira?”
Aramusubiza ati: “Ese uzi ikigereki?
38Aho si wowe wa Munyamisiri wateje imyivumbagatanyo hambere aha, ukajyana abantu ibihumbi bine b'inyeshyamba mu butayu?”
39Pawulo ni ko gusubiza ati: “Jyewe ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi, umujyi w'ikirangirire wo muri Silisiya. Ndakwinginze ureke ngire icyo mbwira aba bene wacu.”
40Komanda aramwemerera. Nuko Pawulo ahagarara ku ngazi, arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abantu bose ngo ce! Ababwira mu giheburayi, ati:
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.