Ibyakozwe n'Intumwa 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abayahudi barega Pawulo

1Iminsi itanu ishize Umutambyi mukuru Ananiya agera i Kayizariya, ari kumwe na bamwe mu bakuru b'imiryango y'Abayahudi n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo. Basanga Umutegetsi Feliki bamuregera Pawulo.

2Pawulo baramuhamagara, maze Teritulo atangira kumurega ati: “Nyakubahwa Feliki, aya mahoro menshi dufite ni mwebwe tuyakesha, kandi uguteganya kwanyu ni ko dukesha kuvugurura imitegekere y'igihugu cyacu.

3Aho turi hose ntidusiba kubyakiriza yombi, tubibashimira cyane.

4Ariko kugira ngo ntabatwarira igihe, ndabasaba ngo mutwihanganire nk'uko mubisanganywe mwumve ibyo dufite kubabwira muri make.

5Uyu muntu twasanze ari macinya, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi ni umuntu w'imena mu gice cyadutse cy'Abanyanazareti.

6Ndetse yagerageje guhumanya Ingoro y'Imana, ni cyo cyatumye tumufata. Mumwibarije mushobora kumenya neza ko tutamubeshyera.”

9Abayahudi na bo baryungamo, bemeza yuko ibyo byose ari ukuri.

Pawulo yiregura kuri Feliki

10Umutegetsi Feliki arembuza Pawulo amuha ijambo. Pawulo ni ko kugira ati: “Nzi yuko umaze imyaka myinshi ucira imanza abaturage b'iki gihugu, ni yo mpamvu nishimiye kwiregura imbere yawe.

11Nk'uko ushobora kubyigenzurira, iminsi ntirarenga cumi n'ibiri kuva aho ngiriye i Yeruzalemu njyanywe no gusenga Imana.

12Abayahudi ntibigeze basanga hari uwo tujya impaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, cyangwa ngo basange nteza imvururu mu bantu, haba mu nsengero cyangwa mu murwa aho ari ho hose.

13Nta n'ubwo yewe bashobora kukubonera ibimenyetso by'ibyo ubu bandega.

14Nyamara icyo niyemerera imbere yawe ni uko nkorera Imana ya ba sogokuruza, nkaba ngendera mu Nzira aba bita iy'ubuyobe. Nemera rwose ibyanditswe byose mu Mategeko no mu bitabo by'abahanuzi.

15Mpuje n'aba kwiringira Imana ko abantu bose bazazurwa, uhereye ku ntungane ukageza ku bahemu.

16Ni cyo gituma iteka nihatira kugira umutima utandega ikibi imbere y'Imana n'abantu.

17“Namaze imyaka myinshi mu mahanga, hanyuma ngaruka i Yeruzalemu nzaniye abantu bacu imfashanyo z'abakene n'amaturo yo gutura Imana.

18Nkiri muri ibyo bansanga mu rugo rw'Ingoro y'Imana maze kwihumanura, nta bantu benshi turi kumwe nta n'urusaku.

19Ariko hari Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya bari bahari, ni bo bari bakwiriye kuza kukundegaho iyo bambonaho ikibi.

20Cyangwa aba bantu nibavuge icyaha bansanganye igihe nari mpagaze mu rukiko rw'ikirenga,

21uretse iri jambo navugiye muri bo ndanguruye nti: ‘Ubu munshyize mu rubanza kuko nemera ko abapfuye bazazuka!’ ”

22Nuko Feliki wari uzi neza iby'Inzira ya Yezu, asibiza urubanza avuga ati: “Komanda Lusiya naza ni bwo nzarangiza ibyanyu”.

23Ategeka umukapiteni kuba afunze Pawulo, ariko ngo areke yishyire yizane kandi ye kubuza incuti ze kumuha icyo akeneye.

Pawulo imbere ya Feliki na Durusila

24Hashize iminsi Feliki azana n'umugore we Durusila w'Umuyahudikazi. Atumira Pawulo maze amutega amatwi ngo amubwire kwemera Kristo Yezu icyo ari cyo.

25Igihe Pawulo asobanuye ibyerekeye imibereho itunganye no kumenya kwifata, n'umunsi Imana izaciraho imanza, Feliki agira ubwoba maze aravuga ati: “Ba ugejeje aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumira.”

26Icyakora kandi yiringiraga ko Pawulo azamuha ruswa, ni yo mpamvu yahoraga amutumira kenshi ngo baganire.

27Imyaka ibiri ishize, Umutegetsi Feliki asimburwa na Porikiyo Fesito. Nuko Feliki ashatse kunezeza Abayahudi asiga Pawulo ku ngoyi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help