1Uhoraho ategeka Musa
2kubwira Abisiraheli ati: “Ndi Uhoraho Imana yanyu.
3Ntimugakore nk'ibyo abo mu gihugu cya Misiri mwahozemo bakora, cyangwa nk'ibikorerwa muri Kanāni aho ngiye kubajyana, kandi ntimugakurikize imico yabo.
4Mujye mukurikiza amabwiriza yanjye kandi mwumvire amategeko yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
5Mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko yanjye, kuko ari byo bibeshaho ubikurikiza. Ndi Uhoraho.
6“Ntihakagire uryamana n'uwo bafitanye isano ya bugufi. Ndi Uhoraho.
7Ntukaryamane na nyoko, kuko byakoza isoni so na nyoko.
8Ntukaryamane na muka so, kuko byakoza so isoni.
9Ntukaryamane na mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, yaba yaravutse iwanyu cyangwa ahandi.
10Ntukaryamane n'umukobwa w'umuhungu wawe cyangwa w'umukobwa wawe, byaba ari ukwikoza isoni.
11Ntukaryamane na mushiki wawe muka so yabyaranye na so.
12Ntukaryamane na nyogosenge, kuko ari mushiki wa so.
13Ntukaryamane na nyoko wanyu, kuko ava inda imwe na nyoko.
14Ntukaryamane na muka so wanyu, kuko ari nka nyoko, byakoza so wanyu isoni.
15Ntukaryamane n'umukazana wawe, kuko ari umugore w'umuhungu wawe.
16Ntukaryamane n'umugore wanyu, kuko byakoza umuvandimwe wawe isoni.
17Nuryamana n'umugore, ntukaryamane n'umukobwa we cyangwa n'abuzukuru be. Ni ubushizi bw'isoni kuko bafitanye isano ya bugufi.
18Igihe umugore wawe akiriho ntukarongore umuvandimwe we, kuko byabatera ishyari.
19“Ntukaryamane n'umugore uri mu mihango y'abakobwa.
20Ntugasambane n'umugore w'undi, kuko byabahumanya.
21Ntugatambire ikigirwamana Moleki abana bawe, byansuzuguza. Ndi Uhoraho Imana yawe.
22Ntukaryamane n'umugabo mugenzi wawe, kuko kizira.
23Ntihakagire umugabo cyangwa umugore wihumanyisha kuryamana n'itungo, kuko kizira.
24“Ntimukagire na kimwe muri ibyo byose mwihumanyisha, kuko Abanyakanāni nzirukana bakabahunga ari byo byabahumanyije.
25Byatumye igihugu cyabo gihumana, nzabibahanira bakivemo.
26Nuko mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko nabahaye, mwirinde ibyo bizira byose, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe.
27Icyo gihugu cyarahumanye kubera ibizira Abanyakanāni bakoze.
28Namwe muzirinde kugihumanya mutazakivamo nka bo,
29kuko umuntu wese uzakora ikintu na kimwe muri ibyo bizira, azacibwa mu Bisiraheli.
30Mujye mukora ibyo nshaka, mwirinde imico mibi y'abari batuye muri icyo gihugu, kugira ngo mutazayihumanyisha. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.