2 Samweli 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Dawidi agirira neza Mefibosheti

1Igihe kimwe Dawidi arabaza ati: “Mbese hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli waba ukiriho, kugira ngo nzamugirire neza nitūra Yonatani?”

2Bamuzanira umwe mu bari abagaragu ba Sawuli witwa Siba, Dawidi aramubaza ati: “Ni wowe Siba?”

Aramusubiza ati: “Ni jye databuja”

3Umwami aramubaza ati: “Mbese nta muntu wo mu muryango wa Sawuli waba akiriho, kugira ngo mugirire neza nk'uko nabisezeraniye Imana?”

Siba aramusubiza ati: “Umuhungu wa Yonatani waremaye amaguru yombi, ni we wenyine ukiriho.”

4Umwami arongera aramubaza ati: “Aba he?”

Siba aramusubiza ati: “Aba i Lodebari kwa Makiri mwene Amiyeli.”

5Umwami Dawidi yohereza abajya kumuzanira uwo muhungu.

6Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli ageze ibwami, yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aravuga ati: “Mefibosheti!”

Undi ati: “Karame, umugaragu wawe ndi hano!”

7Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.”

8Mefibosheti amwikubita imbere aramubwira ati: “Databuja, ndi iki byatuma unyitaho utyo ko ndi nk'imbwa yipfiriye?”

9Umwami ni ko guhamagaza Siba wa mugaragu wa Sawuli aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu muryango we byose mbihaye uyu mwuzukuru wa shobuja.

10Wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajya mumuhingira, mumusarurire kugira ngo atazasonza. Byongeye kandi Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja, afite uburenganzira bwo gusangira nanjye iminsi yose.”

Siba uwo yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri,

11nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, ibyo untegetse byose nzabikora.”

Mefibosheti yariraga ibwami nk'umwana w'umwami.

12Yari afite umwana muto w'umuhungu witwaga Mika, ab'umuryango wa Siba bose bakoreraga Mefibosheti.

13Mefibosheti yari yararemaye amaguru yombi, akibera i Yeruzalemu kuko yasangiraga n'umwami iminsi yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help