Ezayi 43 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana isezerana gutabara abantu bayo

1Mwebwe abakomoka kuri Yakobo nimwumve Uhoraho wabaremye,

mwa Bisiraheli mwe, uwababeshejeho aravuga ati:

“Mwigira ubwoba ni jye wabacunguye,

ni jye wabahamagaye muri abanjye.

2Nimunyura mu mazi nzaba ndi kumwe namwe,

nimunyura mu nzūzi ntimuzarohama,

nimuca mu muriro ntimuzashya,

ibirimi by'umuriro ntibizabatwika.

3Koko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu,

jyewe Umuziranenge wa Isiraheli ndi Umukiza wanyu.

Natanze Misiri ho incungu yanyu,

natanze Kushi na Seba ho ingurane yanyu.

4Ibyo nabitewe n'agaciro mufite,

murubashywe kandi ndabakunda.

Bityo ntanze abantu ho ingurane yanyu,

ntanze amahanga ho ingwate y'ubuzima bwanyu.

5Mwigira ubwoba ndi kumwe namwe,

nzatarurukanya Abisiraheli bava iburasirazuba,

nzabakoranya bava iburengerazuba.

6Nzabwira amahanga yo mu majyaruguru nti: ‘Nimubampe’,

nzabwira ayo mu majyepfo nti: ‘Mwibanyima’.

Nimureke abahungu n'abakobwa banjye batahuke,

batahuke bavuye mu bihugu bya kure no ku mpera z'isi.

7Abo bose bitirirwa izina ryanjye,

narabaremye kugira ngo bampesha ikuzo.”

Abahamya b'Uhoraho

8Nimumuhamagare abo bafite amaso ariko ntibabone,

nimuzane abo bafite amatwi ariko ntibumve.

9Amahanga yose niyishyire hamwe,

abayatuye nibakorane.

Ni iyihe mu mana zabo yamenyekanishije ibyabaye?

Nizidusobanurire ibyabaye kera,

nizitange ubuhamya zisobanure,

bityo ababyumva bavuge bati: “Ibyo ni ukuri.”

10Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:

“Muri abagabo bo guhamya ibyanjye,

abagaragu banjye ni mwebwe nihitiyemo,

nari ngamije ko mumenya mukanyemera,

bityo mugasobanukirwa uwo ndi we.

Nta yindi mana yigeze ibaho,

nta n'indi izigera ibaho.

11Koko ni jyewe Uhoraho,

nta wundi Mukiza utari jye.

12Ni jye wabahishuriye agakiza ndakabaha,

ni jye wakabamenyesheje si imana y'inyamahanga.

Muri abagabo bo guhamya ibyanjye, jyewe Imana yanyu.

13Nzahora ndi Imana yanyu,

icyo niyemeje nta wubasha kukimbuza.

Ibikorwa byanjye ni nde uzabasha kubitambamira?”

Uhoraho azohereza uzacungura Abisiraheli

14Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli, Umucunguzi wanyu aravuga ati:

“Kubera urukundo mbafitiye nohereje umuntu i Babiloni,

azatahura abajyanywe ho iminyago bose,

Abanyababiloniya bazahungira muri ya mato biratanaga.

15Jyewe Uhoraho wahanze Isiraheli,

ndi Umuziranenge wanyu n'umwami wanyu.”

Inzira nshya mu butayu

16Uhoraho wahanze inzira mu nyanja,

yaciye akayira mu mazi magari,

17yimiriye amagare y'intambara n'amafarasi,

yakumiriye ingabo n'abantu b'intwari,

baguye ubutazegura umutwe,

bahwekereye nk'itara hanyuma barazima.

Uhoraho aravuga ati:

18“Ntimugakomeze kwihambira ku byabaye kera,

ntimugahihibikanywe n'ibyahise.

19Dore ngiye gukora igikorwa gishya,

ndetse ngiki ndagikozaho urutoki.

None se ntimukibona?

Ndahanga inzira mu butayu,

nzavubura inzūzi ahari agasi.

20Inyamaswa zizanyubaha,

za nyiramuhari na za mbuni zizampa ikuzo.

Koko nzatobora amasōko mu butayu,

nzavubura inzūzi ahari agasi,

bityo abo nitoranyirije nzabaha amazi yo kunywa.

21Abo bantu nabaremeye kumpesha ikuzo.”

Uhoraho acyaha Abisiraheli

22Uhoraho aravuga ati:

“Yemwe abakomoka kuri Yakobo, si jye mwiyambaje,

mwa Bisiraheli mwe, mwaranzinutswe.

23Ntimwantambiye intama ho ibitambo bikongorwa n'umuriro,

ntimwanyubahishije ibitambo.

Sinabaruhije mbaka amaturo y'ibinyampeke,

sinabaruhije mbasaba kunyosereza imibavu.

24Ntimwanguriye imibavu y'agaciro,

ntimwampagije urugimbu rw'ibitambo byanyu,

ahubwo mwaranduhije kubera ibyaha byanyu,

mwarananije kubera ibicumuro byanyu.

25Nyamara jyewe niyemeje kubababarira ibicumuro byanyu,

sinzongera kwibuka ibyaha byanyu.

26“Nimunyibutse ibyo munshinja tubiburane,

ngaho nimugaragaze ubutungane bwanyu.

27Umukurambere wanyu yakoze icyaha,

abavugizi banyu na bo banyigometseho.

28Ni yo mpamvu nahinyuye abatware b'Ingoro yanyu,

abakomoka kuri Yakobo narabaretse ngo barimbuke,

Abisiraheli narabaretse baratukwa.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help