1Abimeleki amaze gupfa, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ni we wahagurutse kugira ngo akize Abisiraheli. Yari atuye i Shamiri mu misozi ya Efurayimu.
2Yamaze imyaka makumyabiri n'itatu ategeka Abisiraheli, hanyuma arapfa bamuhamba i Shamiri.
Yayiri3Nyuma ya Tola hakurikiyeho Yayiri w'Umunyagileyadi. Yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ategeka Abisiraheli.
4Yari afite abahungu mirongo itatu bagenderaga ku ndogobe. Bategekaga imijyi mirongo itatu mu ntara ya Gileyadi, kugeza n'ubu iyo mijyi irakitwa Inkambi za Yayiri.
5Hanyuma Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.
Abamoni batera Abisiraheli6Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho, bayoboka za Bāli na za Ashitaroti, n'imana z'i Siriya n'iz'i Sidoni n'iz'i Mowabu, n'iz'Abamoni n'iz'Abafilisiti. Bityo bimūra Uhoraho ntibongera kumuramya.
7Uhoraho arakarira Abisiraheli cyane, abagabiza Abafilisiti n'Abamoni.
8Uhereye ubwo, Abamoni bamaze imyaka cumi n'umunani bakandamiza kandi batoteza Abisiraheli bose babaga muri Gileyadi, yahoze ari intara y'Abamori iburasirazuba bwa Yorodani.
9Ndetse Abamoni bambuka Yorodani batera Abayuda n'Ababenyamini n'Abefurayimu, bituma Abisiraheli bahangayika cyane.
10Nuko Abisiraheli batakambira Uhoraho bati: “Mana yacu, twagucumuyeho turakwimūra, tuyoboka za Bāli.”
11Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mbese sinabakijije Abanyamisiri n'Abamori, n'Abamoni n'Abafilisiti?
12Abanyasidoni n'Abamaleki n'Abanyamawoni na bo barabakandamije, muntakambiye ndababakiza.
13Nyamara mwaranyimūye muyoboka izindi mana, ni cyo gituma ntazongera kubakiza.
14Ngaho nimutakambire izo mana mwitoranyirije, zibakize akaga murimo.”
15Abisiraheli basubiza Uhoraho bati: “Koko twaracumuye utugenze uko ushaka, ariko turakwinginze udukize irya none!”
16Baherako bareka imana z'abanyamahanga basengaga bagarukira Uhoraho, maze Uhoraho na we aterwa ishavu n'amagorwa yabo.
17Abamoni barahamagarana, baraterana bashinga amahema i Gileyadi. Abisiraheli na bo baraterana, bashinga ayabo i Misipa y'i Gileyadi.
18Nuko abatware b'Abisiraheli bo muri Gileyadi barabazanya bati: “Ni nde muri twe uzashoza intambara, akarwanya Abamoni? Uzabikora ni we uzaba umutware wa Gileyadi yose.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.