1Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzanyubakire Ihema. Muzadode imyenda icumi yo kumanikamo. Izabe iboshye mu budodo bw'umweru bukaraze no mu bw'isine, no mu bw'umuhemba no mu bw'umutuku. Abahanga mu kudoda bazafumeho abakerubi.
2Buri mwenda uzabe ufite uburebure bwa metero cumi n'ebyiri, n'ubugari bwa metero imwe na santimetero mirongo inani.
3Imyenda itanu muzayifatanye ukwayo, indi itanu na yo muyifatanye ukwayo, bityo muzagira imyenda ibiri minini.
4-5Ku musozo umwe wa buri mwenda munini muzaba mumaze gufatanya, muzatereho udukondo mirongo itanu tw'udutambaro tw'isine.
6Ku musozo wundi wa buri mwenda, muzatereho udukonzo mirongo itanu muzaba mwacuze mu izahabu, kugira ngo dufatanye iyo myenda yombi. Bityo Ihema rizabe rifunze nk'umwenda umwe.
7“Hanyuma muzabohe mu bwoya bw'ihene imyenda cumi n'umwe yo gusakara iryo Hema.
8Buri mwenda uzaba ufite metero cumi n'eshatu, kuri metero imwe na santimetero mirongo inani.
9Muzabanze mufatanye imyenda itanu ukwayo, mwongere mufatanye itandatu ukwayo, umwenda wa gatandatu uzazingwemo kabiri ku muryango w'Ihema. Bityo muzabe mufite imyenda ibiri minini.
10Muzashyire udukondo mirongo itanu ku musozo umwe wa buri mwenda munini.
11Muzacure mu muringa udukonzo mirongo itanu mudutere ku wundi musozo wa buri mwenda munini, mutwinjize muri twa dukondo kugira ngo Ihema rifatane.
12Igice cy'umwenda gisaguka, kizatwikire umugabane w'inyuma w'iryo Hema.
13Ku mpande zose, hazasaguke umwenda ureshya na santimetero mirongo ine n'eshanu, kugira ngo Ihema ribe risakaye neza.
14Hejuru y'uwo mwenda muzasakazeho impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku, na zo muzazigerekeho izindi mpu z'agaciro.
15“Muzabāze mu mbaho z'iminyinya ibizingiti by'Ihema.
16Buri kizingiti kizabe gifite uburebure bwa metero enye, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu,
17muzagishyireho amaguru abiri.
18Muzabāze ibizingiti makumyabiri mubishyire mu ruhande rw'amajyepfo,
19kandi muzacure mu ifeza ibirenge mirongo ine byo gushingamo ibyo bizingiti. Buri kizingiti gishingwe mu birenge bibiri bikurikije amaguru yacyo.
20Muzabāze n'ibindi bizingiti makumyabiri mubishyire mu ruhande rw'amajyaruguru.
21Muzacure mu ifeza n'ibirenge mirongo ine byo kubishingamo.
22Muzabāze ibizingiti bitandatu byo kujya mu mutwe w'inyuma w'Ihema ahagana iburengerazuba,
23n'ibindi bibiri byo gushyira mu nguni.
24Buri kizingiti cyo mu nguni kizabe ari ikimane. Kizafungirwe hamwe uhereye hasi, no hejuru kizafatanyirizwe mu gifunga kimwe.
25Bityo mu ruhande rw'inyuma hazabe ibizingiti umunani n'ibirenge by'ifeza cumi na bitandatu, kugira ngo buri kizingiti gishingwe mu birenge bibiri.
26“Muzabāze mu mbaho z'iminyinya imbariro zo gufatanya ibyo bizingiti, maze mushyire imbariro eshanu mu ruhande rumwe rw'Ihema,
27n'izindi eshanu mu rundi, n'izindi eshanu ku mutwe w'inyuma ahagana iburengerazuba.
28Urubariro rwo hagati rujye rwambukiranya uruhande rwose rw'Ihema.
29Muzomeke izahabu ku bizingiti no ku mbariro zabyo, kandi muzacure mu izahabu ibifunga byo kwinjizamo imbariro.
30Iryo Hema muzaryubake mukurikije igishushanyombonera maze kukwerekera kuri uyu musozi.
31“Abahanga mu kudoda bazabohe umwenda mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze, bawufumeho abakerubi.
32Muzawumanike ku nkingi enye zabājwe mu mbaho z'iminyinya zometseho izahabu, zishinze mu birenge bine bicuzwe mu ifeza, zifite n'udukonzo ducuzwe mu izahabu.
33Uwo mwenda muzawumanike kuri utwo dukonzo, maze imbere yawo muhatereke ya Sanduku irimo ibisate bibiri by'amabuye byanditsweho Amategeko. Uwo mwenda ni wo uzatandukanya Icyumba kizira inenge n'Icyumba kizira inenge cyane.
34Hanyuma muzashyire igipfundikizo kuri iyo Sanduku iri mu Cyumba kizira inenge cyane.
35Imbere y'uwo mwenda ibumoso muzahashyire ameza, naho iburyo muhashyire igitereko cy'amatara.
36“Abahanga mu kudoda bazabohe umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema, bawuboheshe ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze.
37Uwo mwenda muzawumanikishe udukonzo tw'izahabu turi ku nkingi eshanu zabājwe mu mbaho z'iminyinya zometseho izahabu, maze muzishinge mu birenge bitanu byacuzwe mu muringa.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.