Mika 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho azahana abakandamiza abandi

1Bazabona ishyano abarara amajoro bacura inama z'ubugome!

Bategura imigambi yo kugira nabi,

buracya bakayisohoza kuko ntawe ubasha kubabuza.

2Bararikira imirima y'abandi bakayitwarira,

bararikira amazu y'abandi bakayigarurira,

bahuguza umuntu urugo, bakambura umugabo isambu ye.

3None Uhoraho aravuga ati:

“Dore ndi mu migambi yo kubateza ibyago,

ntimuzabasha kubyigobotora,

ntimuzongera kugendana ubwirasi,

erega ibyo bizaba ari ibihe bibi!”

4Icyo gihe bazabagira iciro ry'imigani,

bazatera indirimbo yo kubakina ku mubyimba bati:

“Turarimbutse rwose,

gakondo yacu Uhoraho yayigabanyije abandi.

Bishoboka bite se ko yayitwambuye?

Dore imirima yacu yayigabiye abagambanyi!”

5Uhoraho nateranyiriza hamwe ubwoko bwe azongera abuhe igihugu cyabwo, nyamara nta n'umwe wo muri mwe uzahabona umugabane.

Abarwanya ubutumwa bw'umuhanuzi Mika

6Bamwe batubwira amagambo y'uburondogozi bati: “Mwirondogora!

Si byiza kurondogora mutyo muti:

‘Ibiteye isoni ntibizashira.’ ”

7Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe,

mbese mwari mukwiye kuvuga mutyo?

Muribwira muti: “Uhoraho azakomeza kutwihanganira,

ntazatugirira nk'uko mubivuze.”

Nyamara ibyo mvuga bigirira akamaro abafite imigenzereze iboneye.

8Uhoraho aravuga ati:

“Bwoko bwanjye, muri iyi minsi mumeze nk'abanzi.

Abigendera nta cyo bikanga kandi batabarwanya mubacuza imyenda yabo myiza.

9Mumenesha abagore bo mu bwoko bwanjye mu ngo zabo nziza,

imigisha nageneye abana babo mwayibambuye burundu.

10Nimuhaguruke mugende,

hano nta mutekano uhari!

Kubera ko mwahumanyije igihugu muzarimbuka,

muzarimbuka burundu.”

11Ubu bwoko bwifuza umuhanuzi urimanganya,

arondogora akabeshya ati:

“Ntimuzabura divayi n'izindi nzoga!”

Uhoraho azagoboka abasigaye

12Uhoraho aravuga ati:

“Mwa bakomoka kuri Yakobo mwese mwe, nzabakoranya,

mwa basigaye bo mu Bisiraheli mwe, nzabateranyiriza hamwe,

nzabashyira hamwe mumere nk'intama mu kiraro,

muzamera nk'umukumbi ubyagiye mu rwuri.

Muzaba benshi mwitere hejuru.”

13Nyamara Uhoraho azabarangaza imbere abatazurire inzira,

muzaromboreza munyure mu irembo ry'umujyi musohoke,

Uhoraho Umwami wanyu azabarangaza imbere.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help