Ivugururamategeko 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli bashobora kuzagarukira Uhoraho

1Ibyo byago byose nibibageraho Uhoraho Imana yanyu akabatatanyiriza mu mahanga, muzibuke imigisha n'imivumo maze kubabwira.

2Mwebwe n'abazabakomokaho nimugarukira Uhoraho Imana yanyu, mukamwumvira n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose nk'uko mbibategetse uyu munsi,

3Uhoraho Imana yanyu azabagirira impuhwe, abakure aho muzaba mwarajyanywe ho iminyago. Azabatarurukanya abavane mu mahanga yose, aho azaba yarabatatanyirije.

4Nubwo mwaba mwaraciriwe iyo gihera, Uhoraho Imana yanyu azabatarurukanya abakureyo.

5Azabasubiza mu gihugu ba sokuruza bari barigaruriye, namwe mwongere mucyigarurire. Azabasubiza ishya n'ihirwe, abagwize murute ubwinshi ba sokuruza.

6Mwebwe n'abazabakomokaho, Uhoraho Imana yanyu azabaha kumwiyegurira, no kumukunda n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, kugira ngo mubeho.

7Uhoraho Imana yanyu azateza iyo mivumo yose ababisha banyu, n'abanzi banyu bazaba babatoteje.

8Muzagarukire Uhoraho mumwumvire, mwubahirize n'amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi.

9Uhoraho Imana yanyu azabaha imigisha mu byo muzakora byose, azabaha kororoka agwize n'amatungo yanyu n'imisaruro yanyu. Uhoraho azongera gushimishwa no kubagirira neza, nk'uko yabigiriraga ba sokuruza.

10Uko ni ko bizagenda nimwumvira Uhoraho Imana yanyu, mukubahiriza amabwiriza ye n'amateka ye byanditse muri iki gitabo cy'Amategeko, mukamugarukira n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose.

Guhitamo ubugingo cyangwa urupfu

11Ayo mabwiriza mbashyikirije uyu munsi ntananiranye, mushobora kuyubahiriza.

12Ntari mu ijuru kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kuzamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?”

13Nta n'ubwo ari hakurya y'inyanja, kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kwambuka inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?”

14Koko ayo mabwiriza murayafite, mwayafashe mu mutwe ndetse mushobora kuyatondagura. Bityo rero muyubahirize.

15Uyu munsi ndabahitishamo amahirwe cyangwa ibyago, ubugingo cyangwa urupfu.

16Icyakora ndabinginze mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, kandi mwubahirize amabwiriza ye n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, kugira ngo mubeho. Bityo muzagwira, Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu gihugu muzigarurira.

17Ariko nimumwimūra ntimumwumvire, mukararikira kuyoboka izindi mana mukaziramya,

18mumenye ko muzarimbuka. Ntimuzaramira mu gihugu muzigarurira kiri hakurya ya Yorodani.

19Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho umugabo ko mbahitishijemo ubugingo cyangwa urupfu, umugisha cyangwa umuvumo. None rero nimuhitemo ubugingo, kugira ngo mubeho mwebwe n'abazabakomokaho.

20Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mumwumvire, mubane na we akaramata. Ni we ubabeshaho kandi azabaha kuramira mu gihugu yarahiye guha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help