Ezayi 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Icyo gihe abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe bamubwire bati: “Ibyokurya n'imyambaro tuzabyishakira, twemerere gusa tukwitirirwe bityo udukure mu isoni!”

Abarokotse b'i Yeruzalemu

2Icyo gihe Uhoraho azameza umushibu uzaba ubwiza n'icyubahiro, n'imyaka izera mu gihugu izaba ishema n'ikuzo by'abarokotse bo muri Isiraheli.

3Nuko rero abazaba basigaye i Siyoni, ari bo bazaba barokotse i Yeruzalemu bazitwa “abeguriwe Uhoraho”, bose bazandikwa kugira ngo babe i Yeruzalemu.

4Nyagasani namara guhumanura abantu b'i Siyoni akoresheje urubanza n'umuriro utwika, agahanagura amaraso yamenwe muri Yeruzalemu,

5ahantu hose ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu cy'umwotsi ku manywa, n'ibishashi by'umuriro nijoro. Ubwo ikuzo ry'Uhoraho rizatwikira umujyi wose,

6ku manywa rizakingira abantu ubushyuhe, ribe ubwugamo mu mvura y'umugaru.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help