1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, hanurira abayobozi b'Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Muzabona ishyano mwa bashumba b'Abisiraheli mwe! Mwiyitaho ubwanyu ariko ntimwita ku ntama.
3Munywa amata mukambara imyambaro iboshywe mu bwoya bw'intama, mukica kandi mukarya intama z'imishishe nyamara ntimuziteho.
4Izifite intege nke ntimwazitayeho, izirwaye ntimwazivuye, izakomeretse ntimwazomoye, izatannye ntimwazigaruye cyangwa ngo mushake izazimiye, ahubwo muziragirana ubugome n'igitugu.
5Koko intama zaratatanye kubera kubura abashumba, ziribwa n'inyamaswa.
6Intama zanjye zirangāra ku misozi no ku dusozi, zatataniye ku isi hose kandi nta muntu n'umwe wazitayeho ngo azishakashake.’
7“None rero mwa bashumba mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.
8Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, intama zanjye zose zarasahuwe kandi ziribwa n'inyamaswa bitewe no kubura abashumba. Mu by'ukuri abashumba banjye ntibazishakashatse, ahubwo biyitaho aho kuzitaho.
9None rero bashumba banjye, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.
10Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Mwa bashumba mwe, ngiye kubarwanya kandi mbanyage intama zanjye. Ntimuzongera kuziragira kandi namwe ntimuzongera kwiyitaho. Nzabambura ubuyobozi bw'intama zanjye kugira ngo abashumba batazongera kuzikenura ubwabo. Nzabanyaga intama zanjye kandi ntimuzongera kuzirya.’ ”
Umushumba mwiza11Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: “Jye ubwanjye nzashakashaka intama zanjye nziteho.
12Nk'uko umushumba yita ku ntama ze zari zatatanye, ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazigarura nzivane ahantu hose zari zaratataniye kuri wa munsi w'umwijima n'ibyago.
13Koko rero nzazivana mu bihugu by'amahanga, nzikoranye maze nzigarure mu gihugu cyazo. Nzaziragira ku misozi ya Isiraheli no mu mibande, n'ahantu hatuwe hose ho mu gihugu.
14Nzaziragira mu rwuri rwiza, zirishe ku misozi ya Isiraheli. Aho ni ho zizaruhukira, zirishe mu rwuri rutoshye ku misozi ya Isiraheli.
15Intama zanjye ni jye ubwanjye uzaziragira kandi nzibyagize. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
16Intama zazimiye nzazitarura n'izatatanye nzigarure, izavunitse nzazunga n'izirwaye nzazondora. Nyamara izibyibushye n'izifite imbaraga nzazitsemba, kuko ndi umushumba ukurikiza ubutabera.
17“Naho mwebwe ntama zanjye, jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Ngiye gukiranura intama, kandi ntandukanye amapfizi y'intama n'amasekurume y'ihene.
18Mbese ntimwanyuzwe no kuragirwa mu rwuri rwiza? Kuki muribata ubwatsi bwo mu rwuri rwanyu? Mbese ntimwanyuzwe no kunywa amazi meza? Kuki mutoba asigaye?
19None se intama zanjye zizarisha ubwatsi mwaribase, zinywe n'amazi mwatobye?’ ”
20Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira intama zanjye nti: “Ngiye gukiranura intama zinanutse n'izibyibushye.
21Intama z'inyantegenke mwazisunikishije intugu, kandi muzitera amahembe kugeza ubwo muzimenesha.
22Nzita ku ntama zanjye ku buryo zitazongera gushimutwa kandi nzazikiranura.
23Nzaziha umushumba umwe rukumbi uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Uwo ni we uzaziragira azibere umushumba.
24Jyewe Uhoraho, abantu banjye nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawidi ababere umuyobozi. Ni jye Uhoraho ubivuze.
25Nzagirana na bo Isezerano ry'amahoro, nzatsemba mu gihugu inyamaswa z'inkazi, kugira ngo bature mu butayu no mu mashyamba bafite umutekano.
26Nzabaha umugisha kandi mbatuze ahakikije umusozi wanyeguriwe, nzabagushiriza imvura mu gihe gikwiye kandi ibabere isōko y'umugisha.
27Ibiti bizera imbuto n'ubutaka butange umusaruro, kandi buri wese agire umutekano mu gihugu cye. Nzabavana ku ngoyi y'ababagize inkoreragahato, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.
28Abanyamahanga ntibazongera kubashimuta, kandi inyamaswa z'inkazi ntizizongera kubarya ukundi. Bazigirira amahoro, nta muntu uzaba akibatera ubwoba.
29Nzabaha imirima irumbuka, ku buryo mu gihugu cyose ntawe uzongera kwicwa n'inzara, kandi abanyamahanga ntibazongera kubasuzugura.
30Ubwo ni bwo Abisiraheli bazamenya ko jyewe Uhoraho Imana yabo ndi kumwe na bo, kandi ko ari ubwoko bwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
31Mwa ntama zanjye mwe, muri mu rwuri rwanjye, muri abantu banjye nanjye ndi Imana yanyu.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.