1Ntimwibwire ko Uhoraho ari umunyantegenke,
ntimwibwire ko atabasha kubakiza,
ntimwibwire ko yazibye amatwi ngo atumva,
2Ahubwo ni ibicumuro byanyu byabatandukanyije n'Imana yanyu,
ni ibyaha byanyu byatumye itabitaho,
ni byo byatumye itabumva.
3Ibiganza byanyu byuzuye amaraso,
intoki zanyu zandujwe n'ibicumuro,
iminwa yanyu ivuga ibinyoma,
ururimi rwanyu ruvuga iby'ubugome.
4Nta n'umwe ushaka ubutabera,
nta wiregura avuga ukuri.
Bishingikiriza ku bitagira umumaro bakabeshya,
bacura imigambi mibi ikabyara ubugizi bwa nabi.
5Imigambi yabo imeze nk'amagi y'inzoka,
iyo bayamennye havamo incira,
iyo bayariye bahita bapfa.
Baboha indodo nk'iz'igitagangurirwa,
6ntizibasha kuvamo imyenda,
iyo bayiboshye ntibabasha kuyambara.
Ibikorwa byabo ni ubugizi bwa nabi,
imirimo yabo ni ubugome.
7Bagambirira gukora ibibi,
bihutira kumena amaraso y'intungane,
ibitekerezo byabo ni bibi,
aho banyuze hasigara ari amatongo n'umusaka.
8Ntibamenya imigenzereze y'amahoro,
aho banyuze hose nta butabera buharangwa,
imigenzereze yabo ntiboneye,
uyikurikiza ntazagira amahoro.
Abantu bihana ibyaha byabo9Abantu baravuga bati:
“Koko ubutabera buri kure yacu,
ubutungane ntibutwegera,
dutegereza urumuri hakaza umwijima,
dutegereza umunezero hakaza icuraburindi.
10Tumeze nk'impumyi zikabakaba ku rukuta,
turashakashaka aho tunyura nk'abatabona.
Dusitara ku manywa y'ihangu nk'aho ari nijoro,
mu bantu bazima twe tumeze nk'intumbi.
11Turahūma nk'impyisi,
turaguguza nk'inuma.
Dutegereje ubutabera nyamara nta bwo,
dutegereje agakiza nyamara katuri kure.
12Koko ubwigomeke bwacu buragwiriye imbere y'Uhoraho,
ibyaha byacu ni byo bidushinja.
Ni koko, ubwigomeke bwacu turabuhorana,
ibicumuro byacu turabyemera.
13Twarigometse turyarya Uhoraho,
twihakanye Imana yacu,
twacuze imigambi yo kwambura no kugoma,
twagambiriye kuvuga ibinyoma.
14Bityo rero ubutabera bwararetswe,
ubutungane bwigijwe hirya,
ukuri ntabwo kwitaweho,
nta murava uharangwa.
15Koko ukuri kwarabuze,
uwirinze gukora ikibi arabizira.”
Uhoraho agiye gukiza abantu beUhoraho yarabibonye biramubabaza,
ababazwa n'uko nta butabera buriho.
16Yabonye nta muntu n'umwe uhari,
yatangajwe n'uko nta n'umwe watabaye,
byatumye akoresha imbaraga ze,
yishingikiriza ku butungane bwe.
17Yambaye ubutungane nk'ikoti ry'icyuma rikingira igituza,
yambaye agakiza ho ingofero y'icyuma,
yambaye guhōra nk'igishura,
yisesuyeho ishyari nk'umwitero.
18Azahana abanzi akurikije ibikorwa byabo,
umujinya we no guhōra bizagera ku banzi be,
azahana n'abaturage bo mu birwa bya kure.
19Kuva iburengerazuba abantu bazubaha Uhoraho,
kuva iburasirazuba bazamuhesha ikuzo.
Koko azaza nk'umugezi wasendereye,
azaza nk'inkubi y'umuyaga.
20Azazanwa no gucungura Siyoni,
azaza gucungura abakomoka kuri Yakobo bihannye ibicumuro byabo.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
21Uhoraho aravuga ati: “Nzagirana Isezerano namwe: Mwuka wanjye azabazaho, nzabaha ubutumwa muzavuga iteka ryose. Muzabuhorana mwebwe ubwanyu n'abana banyu n'abuzukuru banyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.