1Hashize iminsi, mu gihe cy'isarura ry'ingano, Samusoni ajya gusura umugore we amushyiriye umwana w'ihene. Nuko abwira sebukwe ati: “Ndashaka gusanga umugore wanjye mu cyumba cye.”
Ariko sebukwe ntiyabimwemerera,
2ahubwo aramubwira ati: “Nibwiye ko wamwanze maze mushyingira umwe mu basore mwari kumwe. Noneho ndagushyingira murumuna we mu cyimbo cye. Erega amurusha n'ubwiza!”
3Ariko Samusoni aravuga ati: “Ubu se kandi hari uwandenganya ndamutse ngiriye nabi Abafilisiti?”
4Nuko aragenda afata ingunzu magana atatu, azihambiranya imirizo ebyiri ebyiri ashyiraho ifumba.
5Amaze gukongeza ayo mafumba, ashumura izo ngunzu mu mirima y'Abafilisiti, zitwika ingano zikiri mu mirima n'iziri ku mirara, zitwika n'imizabibu n'iminzenze.
6Abafilisiti babajije uwakoze ibyo, bababwira ko ari Samusoni abitewe n'uko sebukwe w'i Timuna yamunyaze umugore we, akamushyingira undi mugabo. Nuko Abafilisiti bahita bazamuka, batwika uwo mugore hamwe na se.
7Samusoni arababwira ati: “Ubwo mubigenje mutyo, nanjye nzaruhuka ari uko maze kwihōrera!”
8Nuko abatera arakaye cyane yica benshi muri bo, hanyuma ajya kwibera mu buvumo bwo mu rutare rwa Etamu.
Samusoni atsinda Abafilisiti9Abafilisiti barazamuka, bashinga ibirindiro i Lehi mu Buyuda.
10Abayuda barababaza bati: “Ni iki gitumye mudutera?”
Barabasubiza bati: “Tuje gufata Samusoni kugira ngo tumwitūre ibyo yadukoreye.”
11Nuko Abayuda bakoranya abantu ibihumbi bitatu, bajya ku buvumo bwo mu rutare rwa Etamu, babaza Samusoni bati: “Mbese ntabwo uzi ko Abafilisiti ari bo badutegeka? Ibyo udukoreye ibi ni ibiki?”
Na we arabasubiza ati: “Nabitūye ibyo bankoreye!”
12Baramubwira bati: “Tuzanywe hano no kukuboha, kugira ngo tugushyikirize Abafilisiti.”
Samusoni arababwira ati: “Nimundahire gusa ko atari mwe muri bunyice.”
13Baramusubiza bati: “Humura ntituri bukwice, ahubwo turakuboha tugushyikirize Abafilisiti.” Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya, bamukura kuri urwo rutare baramuzamukana.
14Bamugejeje i Lehi, Abafilisiti bamusanganiza induru. Mwuka w'Uhoraho amuzaho, imigozi yari imuboshye amaboko n'ibikonjo, imubera nk'ubudodo buhuye n'umuriro iracikagurika.
15Abona igufwa ry'urwasaya rw'indogobe yamaze gupfa, ararifata aryicisha Abafilisiti igihumbi.
16Nuko Samusoni ariyamirira ati:
“Nafashe urwasaya rw'indogobe nica abantu igihumbi,
nafashe urwasaya rw'indogobe ndunda imirambo yabo!”
17Amaze kuvuga atyo ajugunya rwa rwasaya, aho hantu ahita Ramati-Lehi, ni ukuvuga umusozi w'urwasaya.
18Samusoni agira inyota cyane maze atabaza Uhoraho agira ati: “Nyagasani, wampaye gutsinda bigeze aha Abafilisiti batakebwe, ariko none kubera inyota ngiye kugwa mu maboko yabo.”
19Nuko Imana isatura urutare i Lehi isōko iradudubiza, Samusoni anywa amazi agarura ubuyanja. Iyo sōko ayita “Isōko y'utabaza”, na n'ubu iracyari i Lehi.
20Samusoni yamaze imyaka makumyabiri ari umurengezi w'Abisiraheli, abakiza Abafilisiti.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.