1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Hahirwa umuntu wita ku banyantegenke!
Umunsi yagize ibyago Uhoraho azamugoboka.
3Uhoraho azamurinda amubesheho,
azamugira umunyehirwe ku isi,
ntazamugabiza abanzi ngo bamugire uko bashaka.
4Narembera ku buriri bwe Uhoraho azamurwaza,
azamukiza amubyutse ku buriri.
5Jyewe naravuze nti:
“Uhoraho, koko nagucumuyeho,
ungirire imbabazi unkize indwara.”
6Abanzi banjye bamvuga nabi bagira bati:
“Ariko azapfa ryari ngo yibagirane?”
7Iyo hagize umuntu uza kunsūra,
aba azanywe no kunshinyagurira,
ashakisha ibibi ari bumvugeho,
yatirimuka aho akabikwiza hose.
8Abanyanga bose bishyira hamwe,
bantaramiraho bahwihwisa bati:
9“Indwara arwaye ni simusiga,
ntateze kweguka!”
10Ndetse n'uwari incuti yanjye magara,
uwo niringiraga nkamutumira ngo dusangire,
na we yarampindutse.
11Uhoraho, wowe mbabarira unkize iyi ndwara,
uyinkize mbone uko nihimura abanzi banjye.
12Dore ikinyemeza ko nakunyuze:
ni uko abanzi banjye batakinkina ku mubyimba.
13Nanjye warankomeje ngira amagara mazima,
wampaye kubaho nzahora imbere yawe.
14Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe,
nasingizwe kuva ubu kugeza iteka ryose.
Amina! Amina!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.