1Nuko wa muntu angarura ku irembo ryo hanze ryari iburasirazuba bw'Ingoro, kandi ryari rikinze.
2Uhoraho arambwira ati: “Iri rembo rizahora rikinze. Ntirigakingurwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli narinyuzemo. Bityo rero rizahora rikinze.
3Nyamara umwami ni we wenyine uzajya aryinjiriramo, ahicare maze arire imbere y'Uhoraho. Azajya yinjira kandi asohokere mu cyumba cy'urwinjiriro cy'iryo rembo.”
Amabwiriza yo kwinjira mu Ngoro4Hanyuma wa muntu anyinjiza mu irembo ryo mu majyaruguru, imbere y'Ingoro. Nuko mbona ikuzo ry'Uhoraho ryuzuye mu Ngoro, maze nikubita hasi nubamye.
5Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, itonde wumve neza ibyo nkubwira byose byerekeye amateka n'amategeko agenga iyi Ngoro. Witondere cyane cyane ibyerekeye kwinjira mu Ngoro no kuyisohokamo.
6Ubwire abo Bisiraheli b'ibyigomeke ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Mwa Bisiraheli mwe, ndambiwe ibikorwa byanyu bizira mukora.
7Byongeye kandi mwinjije abanyamahanga batanyiyeguriye, muhumanya Ingoro yanjye igihe mwantambiraga ibitambo by'ibinure n'amaraso, bityo mwica Isezerano ryanjye.
8Aho kwita ku mirimo yanjye yo mu Ngoro, mwayitegeje abanyamahanga ngo abe ari bo bayikora.
9Jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze ko nta munyamahanga utaranyiyeguriye uzinjira mu Ngoro yanjye, nubwo yaba atuye mu Bisiraheli.’ ”
Amabwiriza yerekeye Abalevi10Uhoraho aravuga ati: “Abalevi banyimūye bagafatanya n'Abisiraheli bayobye bagasenga ibigirwamana, bazahanirwa ibibi bakoze.
11Icyakora bashobora gukora mu Ngoro yanjye bashinzwe kurinda amarembo, kandi bagakora n'imirimo yo mu Ngoro. Ni bo bazajya bica amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, kandi bazajya bita ku baturage.
12Nyamara kubera ko bayobeje abantu basenga ibigirwamana, bagatuma Abisiraheli bacumura, ndahiye ko bazahanirwa ibibi bakoze. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
13Ntibazongera kunyegera ngo bakore umurimo w'ubutambyi, cyangwa ngo begera ibintu byanyeguriwe n'ibikoresho byo mu Cyumba kizira inenge cyane, ahubwo bazahanirwa ibizira bakoze.
14Nyamara nzabashinga imirimo yoroheje, ikorerwa mu Ngoro.”
Amabwiriza yerekeye abatambyi15Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abatambyi b'Abalevi bakomoka kuri Sadoki bakomeje gukora neza mu Ngoro yanjye, igihe Abisiraheli banyimūraga. Abo ni bo bazankorera, bantambire ibitambo by'ibinure n'amaraso.
16Abo bonyine ni bo bazinjira mu Ngoro yanjye, bankorere imirimo yo ku rutambiro kandi bakurikize amabwiriza yanjye.
17Igihe bazaba binjiye mu marembo y'urugo rw'imbere bajye bambara imyambaro yera, ntibakambare iy'ubwoya igihe bakora imirimo yo mu rugo rw'imbere cyangwa iyo mu Ngoro.
18Bajye bambara ingofero z'umweru mu mutwe, bambare n'amakabutura y'umweru. Ntibakambare umwambaro utuma batutubikana.
19Nibasohoka bakajya mu rugo rw'inyuma aho abantu bakoraniye, bajye biyambura imyambaro bakoranaga imirimo yo mu Ngoro bayisige mu byumba byeguriwe Imana, maze bambare indi myambaro kugira ngo abantu badakora kuri iyo myambaro yeguriwe Imana.
20Ntibagomba kwimoza imisatsi cyangwa ngo bayireke ibe miremire, ahubwo bajye bayikatisha.
21Ntihakagire umutambyi unywa divayi igihe agomba kwinjira mu rugo rw'imbere.
22Ntihakagire umutambyi ucyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, ahubwo ajye arongora umwari ukomoka mu Bisiraheli, cyangwa acyure umupfakazi wasizwe n'undi mutambyi.
23“Abatambyi bajye bigisha abantu gutandukanya ibintu byeguriwe Imana n'ibitayeguriwe, kimwe n'ibihumanye n'ibidahumanye.
24Nihagira impaka zivuka zijye zishyikirizwa abatambyi, kandi bazikemure bakurikije amabwiriza yanjye. Mu minsi mikuru yanjye bajye bakurikiza amategeko n'amabwiriza nabahaye, kandi bubahirize isabato yanyeguriwe.
25“Umutambyi ntakihumanye akora ku ntumbi y'umuntu, keretse iyo ntumbi ari iya se cyangwa nyina, iy'umuhungu we cyangwa umukobwa we, iy'umuvandimwe we cyangwa mushiki we utarashyingirwa.
26Igihe azaba amaze guhumanurwa, ajye amara iminsi irindwi abone gusubira ku murimo we.
27Umunsi azinjira mu rugo rw'imbere akajya gukora imirimo ye mu Ngoro, ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha bye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
28“Ni jye ubwanjye uzaba umunani w'abatambyi. Ntimuzagire umugabane mubaha mu Bisiraheli, kuko ari jye munani wabo.
29Bazatungwa n'amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga nanjye, kandi buri kintu cyanyeguriwe mu Bisiraheli kizaba icyabo.
30Ibyiza by'umuganura w'umusaruro wose, na buri kintu cyose cyanyeguriwe mu Bisiraheli kizaba icy'abatambyi. Mujye mubaha kandi umuganura w'ibyo mwejeje, kugira ngo ingo zanyu zihabwe umugisha.
31Abatambyi ntibagomba kurya inyoni izo ari zo zose, cyangwa inyamaswa zipfushije cyangwa izishwe n'izindi.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.