Amaganya 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amakuba yatewe n'isenywa rya Yeruzalemu

1Mbega ngo izahabu iracuyuka!

Mbega ngo izahabu inoze irata agaciro!

Amabuye y'agaciro yari mu Ngoro yanyanyagiye hose mu mayira!

2Abantu b'i Siyoni bari bafite agaciro nk'ak'izahabu inoze,

basigaye bagereranywa n'ibibindi byabumbwe n'umubumbyi.

3Abantu banjye bahindutse abagome nka mbuni yo mu butayu,

nyamara na za nyiramuhari zonsa ibyana byazo.

4Ururimi rw'umwana rwumagaye,

rwumiye mu rusenge rw'akanwa kubera inyota,

abana barasaba ibyokurya,

nyamara ntibafite ubibaha.

5Abamenyereye indyo nziza baguye mu mayira,

abarerewe mu bukire baryamye mu iyarara.

6Ubugome bw'ubwoko bwanjye busumbye kure ubwa Sodoma,

Sodoma yarimbutse mu kanya gato ntawe uyiteye.

7Abanaziri babwo bereranaga nk'urubura,

bereranaga kurusha amata,

barabengeranaga nk'ibuye ry'agaciro,

barabagiranaga kurusha ibuye rya safiri.

8Uburanga bwabo bwirabuye kurusha amakara,

mu mayira ntibakimenyekana,

uruhu rwabo rwumiye ku magufwa,

rwarumye rumera nk'urukwi.

9Abicishijwe inkota bagize amahirwe,

bagize amahirwe kuruta abishwe n'inzara,

abanyenzara baragārita bagapfa,

bapfa bazize kubura ibyokurya.

10Koko rero, nubwo abagore bagira imbabazi,

batetse abana babo barabarya,

babariye muri iryo rimbuka ry'ubwoko bwanjye.

11Uhoraho yagize umujinya ukaze,

uburakari bwe bugurumana burisuka,

yatwitse Siyoni, imfatiro zayo zirakongoka.

12Abami b'isi n'abaturage bayo,

ntibatekereza ko umwanzi yakwinjira muri Yeruzalemu.

13Ayo makuba yakuruwe n'ibyaha by'abahanuzi bayo,

yakuruwe n'ibicumuro by'abatambyi bayo,

batumye imenekamo amaraso y'intungane.

14Barindagiraga mu mayira nk'impumyi,

bihumanyishije kumena amaraso,

nta watinyukaga gukora ku myambaro yabo.

15Abantu barabamagana bati:

“Nimwigireyo mwarahumanye,

nimwigireyo, mutaduhumanya.”

Bityo baba ibicibwa n'inzererezi,

abanyamahanga bati: “Ntidushobora kubakīra.”

16Uhoraho na we ubwe yarabatatanyije,

ntagishaka kubitaho.

Abatambyi ntakibahesha icyubahiro,

abakuru b'imiryango ntakibareba n'irihumye.

17Amaso yacu yaheze mu kirere,

twategereje inkunga ntitwayibona;

twarategereje biba iby'ubusa,

igihugu twategereje nta cyo cyatumariye.

18Baratugenzuraga aho tunyuze hose,

ntitwashoboraga kujya aho dushaka,

iherezo ryacu riregereje, igihe cyacu kirageze,

koko akacu kashobotse.

19Abadutotezaga barihutaga cyane,

barihutaga kurusha kagoma mu kirere.

Mu misozi baratwirukankanaga,

mu butayu baduciraga ibico.

20Umwami watoranyijwe n'Uhoraho ari we twari turambirijeho,

yafashwe mu mitego y'abadutotezaga.

Koko rero twaribwiraga tuti:

“Azaturinda, tuganze mu banyamahanga.”

21Nimwishime munezerwe, baturage ba Edomu,

mwebwe abatuye mu gihugu cya Usi.

Nyamara namwe amakuba azabagwirira,

ubugome bwanyu buzajya ahagaragara.

22Bantu b'i Siyoni, igihano cyanyu kirarangiye,

ntimuzongera kujyanwa ho iminyago ukundi.

Naho mwebwe baturage ba Edomu, muzahanirwa ubugome bwanyu,

Uhoraho azagaragaza ibicumuro byanyu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help