1Nuko Elifazi w'Umutemani asubiza Yobu ati:
2“Mbese umunyabwenge yavuga amagambo y'impfabusa?
Ese yakomeza kwishyiramo amagambo adafite ishingiro?
3Mbese yakwireguza amagambo adafite akamaro?
Ese yakomeza kuvuga amagambo y'imburamumaro?
4Erega noneho kubaha Imana ubikuyeho,
kuyisenga na byo urabibujije!
5Gucumura kwawe ni ko kugutera kuvuga ibyo,
wiyemeje kuvuga nk'indyarya.
6Ibyo uvuga ni byo bigucira urubanza ntabwo ari jye,
amagambo yawe ubwawe ni yo agushinja.
7“Mbese Yobu, ni wowe wabanjirije abandi kuvuka?
Waba se waravutse imisozi itararemwa?
8Mbese wumvise ibyavugiwe mu nama z'Imana?
Waba se warikubiye ubwenge bwose?
9Icyo uzi twe tutazi ni iki?
Ni iki wamenya twe tudasanzwe tuzi?
10Muri twe hari abasheshe akanguhe n'inararibonye,
ni bakuru baruta so.
11Mbese ihumure Imana iguha ntirikunyuze?
Ese amagambo meza tukubwira ntakunyuze?
12“Ni kuki umutima wawe uguhabya?
Ni kuki amaso yawe arebana uburakari?
13Ni kuki urebana Imana umujinya?
Ni kuki uhangara kuyamagana?
14Mbese koko umuntu yabasha kuba umwere?
Ese umuntu buntu yaba intungane ate?
15Niba Imana itiringira abamarayika bayo,
niba ijuru atari ryiza imbere yayo,
16umuntu wononekaye byamugendekera bite,
uwo muntu ugotomera ibyaha nk'unywa amazi?
17“Ntega amatwi ngire icyo ngusobanurira,
ibyo nabonye ndabikubwira,
18ndakubwira ibyo abanyabwenge bavuze,
ibyo ba sekuruza batagize ubwiru.
19Ni bo Imana yari yaragabiye igihugu,
nta munyamahanga wari wabivanzemo.
20Umugome ahorana uburibwe igihe cyose akiriho,
umunyagitugu azababazwa iteka ryose.
21Amatwi ye ntahwema kumva ibimutera ubwoba,
n'iyo hari umutekano umubisha aramutera.
22Ntiyiringira ko azarokoka urupfu,
koko azi ko inkota imutegereje.
23Akubita hirya no hino ashaka ibyokurya,
azi ko urupfu rwe rwegereje.
24Amakuba n'ishavu bimuhagarika umutima,
bimeze nk'umwami witeguye kugaba igitero.
25Koko rero yarwanyije Imana,
asembura Nyirububasha.
26Yirutse agamitse ijosi ajya kurwanya Imana,
yikingiye ingabo nini y'umutamenwa.
27“Koko yari abyibushye mu maso yaramiramije,
ndetse yarahonjotse yarazanye ibicece,
28nyamara yari atuye mu mijyi yasenyutse,
yabaga mu mazu adatuwe,
amazu yendaga kuriduka.
29Uwo muntu ntazaba umukire,
ubukire bwe ntibuzaramba,
na we ubwe ntazatinda ku isi.
30Ntateze guhunga urupfu,
umuriro uzakongora abamukomokaho,
umwuka uzamuvamo burundu.
31“Ntakishuke yiringira ibitagira umumaro,
ibitagira umumaro ni cyo gihembo cye.
32Ameze nk'ishami ryuma imburagihe,
ryuma ntiryongere gutoha ukundi.
33Azamera nk'umuzabibu uhunguka imbuto zikiri mbisi,
amere nk'umunzenze uhunguka indabyo zawo.
34Koko agatsiko k'abahakanamana kazazima,
inkongi y'umuriro izakongora amahema y'inkozi z'ibibi.
35Batwita ubugizi bwa nabi bakabyara amakuba,
imitima yabo ni indiri y'ubutiriganya.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.