Ibarura 23 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Balāmu abwira Balaki kumwubakishiriza aho hantu intambiro ndwi, no kumushakira ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi.

2Balaki abigenza nk'uko Balāmu abivuze. Balāmu na Balaki batambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama.

3Maze Balāmu abwira Balaki ati: “Guma iruhande rw'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro nanjye ngende, ahari ndi bubonane n'Uhoraho muhanūze. Icyo ari bumpishurire ndakikubwira.” Nuko ajya mu mpinga y'umusozi,

4Imana irahamusanga. Arayibwira ati: “Nubakishije intambiro ndwi, ntambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama.”

5Uhoraho aha Balāmu ubutumwa kugira ngo abushyikirize Balaki.

6Balāmu asanga Balaki ahagararanye n'abatware b'Abamowabu, iruhande rw'ibitambo bye bikongorwa n'umuriro.

7Balāmu arahanura ati:

“Balaki yankuye muri Siriya,

uwo mwami wa Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba,

arambwira ati: ‘Ngwino umvumire abakomoka kuri Yakobo,

ngwino usabire nabi Abisiraheli!’

8Navuma nte abo Imana itavumye?

Nasabira nte nabi abo Uhoraho yatonesheje?

9Nabitegereje ndi hejuru y'ibitare,

nabarebye ndi mu mpinga y'umusozi.

Ni ubwoko butuye bwonyine,

bwitandukanyije n'andi mahanga.

10Abakomoka kuri Yakobo ni benshi nk'umukungugu!

No kubara kimwe cya kane cy'Abisiraheli biraruhije!

Icyampa nkipfira ndi intungane nka bo,

icyampa iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!”

11Balaki abwira Balāmu ati: “Ungenje ute? Nakuzaniye kuvuma abanzi banjye none ubasabiye umugisha!”

12Balāmu aramusubiza ati: “None se singomba kuvuga icyo Uhoraho ambwiye?”

Balāmu asabira Abisiraheli umugisha

13Balaki arongera aramubwira ati: “Dore hano urareba igice kimwe cy'inkambi y'Abisiraheli gusa. None ngwino nkujyane aho ubasha kubareba bose ubamvumire.”

14Amujyana ahirengeye mu mpinga y'umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro ndwi, atambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama.

15Balāmu abwira Balaki ati: “Guma iruhande rw'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro, nanjye ngiye hariya hirya guhanūza Uhoraho.”

16Uhoraho aha Balāmu ubutumwa kugira ngo abushyikirize Balaki.

17Balāmu asanga Balaki ahagararanye n'abatware b'Abamowabu, iruhande rw'ibitambo bye bikongorwa n'umuriro. Balaki aramubaza ati: “Uhoraho avuze iki?”

18Balāmu arahanura ati:

“Balaki we, haguruka wumve,

mwene Sipori, ntega amatwi.

19Imana si umuntu kugira ngo ibeshye,

si n'ikiremwamuntu kugira ngo yisubireho.

Nta cyo ivuga ngo ibure kugikora,

icyo isezeranye iragisohoza.

20Yantegetse guhesha Abisiraheli umugisha,

yarawubahaye, sinabihindura.

21Ntihakabeho ibyago mu bakomoka kuri Yakobo,

umubabaro ntukarangwe muri abo Bisiraheli.

Uhoraho Imana yabo abe hamwe na bo,

ni we mwami bavugiriza impundu.

22Imana yabakuye mu Misiri,

nibahe imbaraga nk'iz'imbogo.

23Nta bupfumu bwagira icyo butwara abakomoka kuri Yakobo,

nta n'umutukīro wafata Abisiraheli.

Kuva ubu abantu bazatangara bati:

‘Dore ibyo Imana yakoreye Abisiraheli!

24Ni ubwoko bubaduka nk'intare y'ingore,

buvumbuka nk'intare y'ingabo,

ntiryama itararya umuhigo,

ntiryama itaranywa amaraso y'icyo yishe.’ ”

25Balaki abwira Balāmu ati: “Niba udashoboye kubavuma, nibura wibasabira umugisha!”

26Balāmu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye nti: ‘Icyo Uhoraho avuga ni cyo ndi bukore?’ ”

Balāmu yongera guhesha Abisiraheli umugisha

27Balaki abwira Balāmu ati: “Ngwino nkujyane ahandi hantu. Ahari Imana irakunda ko ubamvumira.”

28Balaki amujyana mu mpinga ya Pewori ahitegeye ubutayu.

29Balāmu abwira Balaki kumwubakishiriza aho hantu intambiro ndwi, no kumushakira ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi.

30Balaki abigenza nk'uko Balāmu abivuze, atambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help