Imigani 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imyifatire y'umunyabwenge n'iy'umwirasi

1Bwenge ni nk'umugore wubatse inzu ye ayishyiramo inkingi ndwi,

2abagisha amatungo ategura na divayi maze ategura ameza.

3Nuko Bwenge yohereza abaja be gutumira, bajya ahirengeye mu mujyi barangurura bati:

4“Mwa banyabwengebuke mwe, nimuze hano!” Babwira n'ibipfamutima bati:

5“Nimuze mufungure kandi munywe na divayi nabateguriye.

6Nimuve mu bupfapfa mubone kubaho, bityo mugenze nk'abafite ubushishozi.”

7“Ucyaha umwirasi akagusuzugura, wahana umugizi wa nabi akagutuka.

8Ntugacyahe umwirasi atazakwanga, nyamara nuhana umunyabwenge azabigukundira.

9Uhugure umunyabwenge azarushaho kugira ubwenge, wigishe intungane bizayongera ubumenyi.

10Kubaha Uhoraho ni byo shingiro ry'ubwenge, kumenya Imana nziranenge ni bwo bushishozi.

11Ni jyewe Bwenge uzaguha kuramba, ni jyewe uzongera igihe cyo kubaho kwawe.

12Nuba umunyabwenge ni wowe bizagirira akamaro, ariko nuba umwirasi ni wowe bizagaruka.”

13Bwengebuke ni umugore usamara, w'umupfapfa kandi w'igicucu.

14Yiyicarira ku ntebe imbere y'iwe ahirengeye mu mujyi,

15agahamagara abahisi n'abagenzi bigendera ati:

16“Mwa banyabwengebuke mwe, nimuze hano!” Abwira n'ibipfamutima ati:

17“Amazi y'amibano aba afutse, n'ibiryo byo mu rwihisho biraryoha.”

18Nyamara abatumirwa be ntibazi ko bagiye mu rupfu, ntibazi ko uwo mugore aboretse ikuzimu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help