1Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibigirwamana, tuzi ko twese “tujijutse” (nk'uko muvuga). Nyamara kujijuka gutera kwikuza, naho urukundo rurubaka.
2Uwibwira ko hari icyo ajijutseho, aba atarakimenya uko bikwiye.
3Nyamara umuntu ukunda Imana amenywa na yo.
4None se biremewe kurya inyama zaterekerejwe ibigirwamana? Tuzi yuko ku isi ibigirwamana byose ari ubusa, kandi yuko Imana ari imwe rukumbi.
5Nubwo hariho ibyo bita imana ku isi cyangwa mu ijuru – kandi koko hariho ibyitwa “imana” byinshi n'ibyitwa “abatware” byinshi -
6nyamara twebwe dufite Imana imwe rukumbi ari yo Mubyeyi ibintu byose bikomokaho, akaba ari na yo twaremewe. Dufite kandi Umutware umwe gusa Yezu Kristo watumye ibintu byose bibaho, ari na we dukesha ubuzima.
7Ariko ibyo ngibyo abantu bose ntibabisobanukiwe. Hariho abantu bamwe basanganywe akamenyero ko gusenga ibigirwamana, ku buryo iyo bariye inyama bibwira ko zaterekerejwe ikigirwamana, maze kubera intege nke zabo bakumva umutima ubarega ko bahumanye.
8Ibyokurya si byo byatugeza ku Mana. Iyo tutariye ibyokurya ibi n'ibi nta cyo duhomba, n'iyo tubiriye nta cyo twunguka.
9Nyamara mwirinde, kugira ngo ubwo burenganzira bwanyu butagusha mu cyaha abanyantegenke.
10Koko se umuntu w'umunyantegenke akubonye wowe “ujijutse” urīra mu ngoro y'ikigirwamana, ntibyamutera kurya inyama zaterekerejwe kandi umutima we utabimwemerera?
11Nuko rero uwo muvandimwe w'umunyantegenke Kristo yapfiriye azaba azize “kujijuka” kwawe.
12Nimucumura mutyo ku bavandimwe banyu, mukanakomeretsa imitima yabo isanzwe idakomeye, muzaba mucumuye no kuri Kristo.
13Kubera iyo mpamvu rero, niba hari ibyokurya byagusha umuvandimwe wanjye mu cyaha, sinzarya inyama bibaho kugira ngo ntamugusha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.