Ezayi 60 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yeruzalemu ihabwa ikuzo

1Yeruzalemu, haguruka urabagirane kuko umucyo ukuziye,

ikuzo ry'Uhoraho rirakumurikiye.

2Dore umwijima utwikiriye isi,

icuraburindi ritwikiriye amahanga,

nyamara wowe Uhoraho arakumurikiye,

ikuzo rye rirakugaragaraho.

3Amahanga azakugana uyamurikire,

abami bayo bazakugana bibonere umucyo wawe.

4Ubura amaso witegereze impande zose,

abantu bawe bakoranye baje bagusanga,

abahungu bawe baje baturuka iyo bigwa,

abakobwa bawe barahagatiwe.

5Uzabireba maze unezerwe,

uzasābwa n'ibyishimo,

umutungo wo hakurya y'inyanja uzaba uwawe,

ubutunzi bw'amahanga buzakwegurirwa.

6Amashyo y'ingamiya azakwira mu gihugu cyawe,

amatungo aheka imitwaro azaturuka i Midiyani na Efa,

Ab'i Sheba bose bazakuzanira izahabu n'imibavu,

bazaza basingiza Uhoraho.

7Imikumbi yose y'i Kedari izakoranyirizwa iwawe,

amapfizi y'intama y'i Nebayoti azagufasha,

uzayatamba ho ibitambo bishimwa n'Uhoraho,

koko Uhoraho azaha Ingoro ye ikuzo.

8Abo ni ba nde baguruka nk'igicu?

Bameze nk'inuma zisubira mu byari byazo.

9Amato aturutse mu birwa bya kure azakoranywa,

azabanzirizwa n'amato y'i Tarushishi,

azazana abana bawe n'izahabu n'ifeza byabo,

Uhoraho Imana yawe Umuziranenge wa Isiraheli azasingizwa,

azasingizwa kuko yabahesheje ikuzo.

10Uhoraho arabwira Yeruzalemu ati:

“Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkuta zawe,

abami babo bazakuyoboka.

Narakurakariye ndaguhana,

nyamara kubera ubuntu bwanjye nzakugirira imbabazi.

11Amarembo yawe azahora yuguruye,

ntazugarirwa na rimwe ku manywa cyangwa nijoro,

bityo abakuzaniye ubutunzi bw'amahanga bazinjira,

bazinjira bakurikiranye n'abami babo.

12Nyamara amahanga atazakuyoboka azarimbuka,

azasenywa rwose.

13Ibiti byiza byaheshaga Libani agaciro bizazanwa iwawe,

ni amasederi n'iminyinya n'amasipure.

Bizarimbisha Ingoro yanjye,

nzahesha ikuzo Yeruzalemu umurwa wanjye.

14Abana b'abagukandamizaga bazakubaha,

abagusuzuguraga bose bazagupfukamira.”

Yeruzalemu izitwa “Umurwa w'Uhoraho”,

izitwa “Siyoni y'Umuziranenge wa Isiraheli”.

15Nyamara wari waratereranywe nta wukikugenderera,

none ubu ngiye kuguha ikuzo rihoraho,

uzagira ibyishimo iteka ryose.

16Abanyamahanga bazakuzanira ibyokurya,

abami babo bazaguha ibyokurya byiza,

bityo uzamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe,

uzamenya ko ndi Umucunguzi wawe Nyir'ububasha wa Yakobo.

17Mu cyimbo cy'umuringa nzakuzanira izahabu,

mu cyimbo cy'icyuma nzatumiza ifeza,

mu cyimbo cy'imbaho nzazana umuringa,

mu cyimbo cy'ibuye ntumize icyuma.

Nzimika amahoro akuyobore,

nzimika ubutungane bukugenge.

18Urugomo ntiruzongera kubaho mu gihugu cyawe,

ubwangizi n'uburimbuzi ntibizarangwa ku mipaka yawe,

inkuta zawe uzazita “Agakiza”,

amarembo yawe uzayita “Igisingizo”.

19Ntuzongera gukenera izuba kugira ngo rikumurikire,

ntuzongera gukenera urumuri rw'ukwezi.

Ahubwo Uhoraho azakubera urumuri rudashira,

Imana yawe izakubera ikuzo.

20Izuba rikumurikira ntirizongera kurenga,

ukwezi kwawe ntikuzongera kwijima.

Uhoraho azakumurikira iteka ryose,

ntuzongera kugira agahinda.

21Abantu bawe bose bazaba intungane,

bazaragwa igihugu iteka ryose.

Bameze nk'imishibu y'ibihingwa byanjye,

ni ibiremwa byanjye byagenewe kwamamaza ikuzo ryanjye.

22Umuto muri mwe azakomokwaho n'abantu igihumbi,

umuto cyane azakomokwaho n'ubwoko bukomeye.

Ni jye Uhoraho uzabyihutisha igihe nikigera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help