1Uzabona ishyano wowe urimbura kandi utararimbuwe,
uzabona ishyano wowe ugambana kandi utaragambaniwe,
numara kurimbura nawe uzarimburwa,
numara kugambana nawe uzagambanirwa.
2Uhoraho, tugirire impuhwe turakwiringiye,
uturinde buri munsi kandi utugoboke igihe cy'akaga.
3Iyo abantu bumvise ijwi ryawe barahunga,
urahaguruka amahanga agatatana.
4Barunda iminyago nk'inzige zirundanyije,
bayitanguranwa nk'ibihore bisimbuka.
5Uhoraho nasingizwe we utuye mu ijuru,
yasendereje ubutabera n'ubutungane i Siyoni.
6Yemwe bantu b'i Yeruzalemu, Uhoraho azabaha amahoro,
azabakiza abahe ubwenge n'ubuhanga,
kubaha Uhoraho ni byo bibafitiye akamaro.
Uhoraho azagoboka ab'i Yeruzalemu7Dore abantu b'intwari baraborogera mu mayira,
intumwa z'amahoro zirarira zahogoye.
8Imihanda irimo ubusa nta muntu ukirangwa mu mayira,
umurimbuzi yasheshe isezerano, imijyi yasuzuguwe,
umuntu ntakigira agaciro.
9Igihugu kiri mu cyunamo cyacitse intege,
ibisi bya Libani byamanjiriwe, byarabiranye,
ikibaya cya Sharoni cyabaye ubutayu,
ibiti by'i Bashani n'i Karumeli ntibikigira amababi.
Uhoraho aburira abanze be10Uhoraho aravuze ati: “Ngiye guhaguruka,
ngiye kugaragaza ububasha bwanjye,
ngiye guhabwa ikuzo.
11Imigambi yanyu ni imburamumaro,
ibiyivamo nta cyo bimaze,
ibikorwa byanyu ni nk'umuriro ukongora.
12Abantu bazatwikwa nk'ishwagara mu itanura,
bazakongoka nk'amahwa ashyizwe mu muriro.
13Yemwe abari kure, nimwumve ibyo nakoze,
abari hafi namwe, nimumenye ububasha bwanjye.
14Muri Siyoni abanyabyaha bagize ubwoba,
abatubaha Imana barahinda umushyitsi bati:
‘Ni nde muri twe wahangara umuriro ukongora?
Ni nde muri twe wahangara itanura ritazima?’
15Ni ugendera mu butungane akavuga ukuri,
ni uwanga inyungu ibonetse mu buryo bubi,
ni uwanga kwakira ruswa,
ni uwima amatwi imigambi y'abicanyi,
ni utitabira ubugizi bwa nabi.
16Uwo muntu azatura ahasumba ahandi,
ibitare ntamenwa bizamubera ubuhungiro,
azahorana ibyokurya n'ibyokunywa.”
Ibohorwa rya Yeruzalemu17Uzibonera ubwawe ubwiza bw'umwami,
uzibonera n'amaso yawe ubwisanzure bw'igihugu.
18Bityo uzazirikana abaguteraga ubwoba uvuge uti:
“Mbese ari he wa mugenzuzi?
Ari he wa wundi wagenzuraga imisoro?
Ari he wa wundi wabaruraga iminara?”
19Ntuzongera kubona abantu b'abanyagasuzuguro,
abantu bavuga ururimi rutumvikana,
abantu bakoresha imvugo idasobanutse.
20Uzibonera ubwawe Siyoni dukoreramo iminsi mikuru,
uzibonera n'amaso yawe Yeruzalemu umurwa w'amahoro,
ni yo hema ritazongera gusenywa,
imambo zaryo ntizizashingurwa ukundi,
imigozi yaryo ntizigera icika.
21Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye,
hazahinduka akarere k'imigezi minini n'inzuzi ngari,
nyamara amato y'intambara ntazayinjiramo,
amato manini na yo ntazayinyuramo.
22Koko rero Uhoraho ni we mucamanza wacu,
ni we mutegetsi wacu,
Uhoraho ni we mwami wacu kandi ni we uzadukiza.
23Imigozi yawe yaradohotse ntigifashe ku giti,
bityo ntugishobora kuzamura ibendera.
Abantu bazagabana iminyago itubutse,
abacumbagira na bo bazayigiraho umugabane.
24Nta muturage w'i Yeruzalemu uzarwara,
abayituye bazababarirwa ibicumuro byabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.