Yobu 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ikiganiro cya gatatu 22.1—27.23Elifazi aravuga ko Yobu ari umunyabyaha

1Nuko Elifazi w'Umutemani aravuga ati:

2“Mbese umuntu yaba ingirakamaro ku Mana?

Ese ubundi umunyabwenge yigirira akamaro?

3Mbese iyo ubaye intungane Nyirububasha yunguka iki?

Ni iki yunguka iyo imigenzereze yawe iboneye?

4Mbese yaba agucyaha akuziza ko umwubaha?

Ese yaba ari yo mpamvu ituma agucira urubanza?

5Aho ntiyaba aguhōra ubugome bwawe bwinshi,

aho ntiyaba akuziza ibicumuro byawe bitagira akagero?

6Dore waka abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu,

ubacuza imyambaro bagasigara bambaye ubusa.

7Abaguye agacuho wabimye amazi,

abishwe n'inzara wabimye ibyokurya.

8Abanyambaraga ni bo warekeye igihugu,

abo watonesheje ni bo bakibamo.

9Abapfakazi wabasezereye amara masa,

impfubyi warazikandamije.

10Ni cyo gituma ufashwe n'imitego,

ni cyo gituma uhiye ubwoba.

11Dore umeze nk'uri mu icuraburindi,

umeze nk'uwarohamye mu mazi maremare.

12Imana iganje mu ijuru,

yitegereje hasi ibona inyenyeri nubwo ziri hejuru cyane.

13Nyamara urabaza uti: ‘Ese Imana hari icyo yiyiziye,

ko yihishe mu gicu cyijimye yaducira imanza ite?

14Ibicu bibuditse birayikingiriza ntigire icyo ibona,

nyamara itambagira ku gisenge cy'ijuru.’

15Mbese wiyemeje gukurikiza imigenzereze ya kera?

Ese wiyemeje gukurikiza imigenzereze y'inkozi z'ibibi?

16Inkozi z'ibibi zirakenyutse,

zabaye nk'urutindo rutembanywe n'umwuzure.

17Zibwira Imana ziti: ‘Have tubise,

mbese Nyirububasha yadutwara iki?’

18Nyamara ni we wujuje amazu yazo ibyiza,

jye sinemera ibitekerezo byabo.

19Intungane zizabona urwo bapfuye zishime,

abere na bo bazabakwena bagira bati:

20‘Koko abanzi bacu bashizeho,

umutungo wabo ukongowe n'umuriro.’

21Ngaho iyunge n'Imana uzagira amahoro,

bityo uzagira ishya n'ihirwe.

22Emera amabwiriza ikwihera ubwayo,

amagambo yayo uyahoze ku mutima.

23Garukira Nyirububasha azagukomeza,

ikibi cyose ujye ucyamaganira kure.

24Izahabu yawe nziza cyane uyijugunye mu bishingwe,

uyirohe mu mabuye y'akagezi.

25Bityo Nyirububasha azakubera nk'izahabu,

azakubera nk'ikirundo cy'ifeza.

26Koko rero uzanezerwa ubikesha Nyirububasha,

uzareba Imana ufite icyizere.

27Uzayisenga yite ku masengesho yawe,

nawe uzayihigure umuhigo wahize.

28Icyo uzagambirira gukora uzakigeraho,

imigenzereze yawe izarangwa n'umucyo.

29Erega Imana icisha bugufi abirasi,

nyamara iha agakiza abicisha bugufi!

30Imana ikunda kurokora umwere,

yabura ite kukurokora ukora ibyiza?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help