Ezekiyeli 41 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Hanyuma wa muntu anjyana mu Cyumba kizira inenge cy'Ingoro maze aragipima. Inkuta z'urwinjiriro zari zifite metero eshatu z'ubugari.

2Umuryango wari ufite metero eshanu z'ubugari, inkuta zifite umubyimba wa metero ebyiri n'igice. Naho Icyumba ubwacyo cyari gifite metero makumyabiri z'uburebure na metero icumi z'ubugari.

3Nuko wa muntu yinjira mu Cyumba kizira inenge apima inkingi z'urwinjiriro, asanga buri nkingi ifite metero imwe y'ubugari, apima n'urwinjiriro asanga rufite metero eshatu z'ubugari, naho inkuta zifite umubyimba wa metero eshatu n'igice.

4Apima icyumba cy'imbere asanga gifite impande enye zingana, ari metero icumi ku icumi. Hanyuma arambwira ati: “Iki ni Icyumba kizira inenge cyane.”

Amazu yometse ku nkuta z'Ingoro

5Wa muntu apima umubyimba w'urukuta rw'Ingoro asanga ari metero eshatu. Amazu yometse ku mpande zose z'Ingoro yari agizwe n'ibyumba bito bikurikiranye, bifite metero ebyiri z'ubugari.

6Ayo mazu yari agizwe n'amagorofa atatu, buri gorofa ifite ibyumba mirongo itatu. Inkuta z'ibyo byumba zari zegeranye n'urukuta rw'inyuma rw'Ingoro, ariko zitaruhinguranyije.

7Ibyo byumba byari byometse ku Ngoro byagendaga birutana uko bikurikirana, kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru, kuko urukuta rw'Ingoro rwazamukaga rugabanuka. Bityo icyumba cyo hejuru kikaruta icyo munsi yacyo. Kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru hari ingazi zo kuzamukiraho.

8Nuko mbona urufatiro rukikije Ingoro, ari na rwo rufatiro rwa bya byumba biyometseho, rwari rufite ubuhagarike bwa metero eshatu.

9Urukuta rw'inyuma rw'ibyo byumba rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n'igice. Naho umwanya utubatsemo wari hagati ya bya byumba

10n'ibyumba by'abatambyi, wari ufite metero icumi z'ubugari impande zose z'Ingoro.

11Ibyo byumba byari bifite imiryango ibiri yerekeye kuri wa mwanya utubatsemo, umuryango umwe werekeye mu majyaruguru, undi mu majyepfo. Umwanya utubatsemo wari ufite metero ebyiri n'igice z'ubugari mu mpande zose.

Amazu yubatswe aherekeye i burengerazuba

12Iburengerazuba bw'Ingoro hari amazu ateganye na wa mwanya utubatsemo. Ayo mazu yari afite uburebure bwa metero mirongo ine n'eshanu, n'ubugari bwa metero mirongo itatu n'eshanu. Urukuta rw'ayo mazu rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n'igice.

Ibipimo byose by'ingoro

13Nuko wa muntu apima Ingoro asanga ifite metero mirongo itanu z'uburebure. Naho wa mwanya utubatsemo n'amazu n'inkuta zayo, byari bifite uburebure bwa metero mirongo itanu.

14Ubugari bw'imbere y'Ingoro n'ubw'umwanya utubatsemo mu ruhande rw'iburasirazuba, bwari metero mirongo itanu.

15Wa muntu apima uburebure bw'inzu yari mu rugo rw'inyuma rw'Ingoro, hamwe n'impande zombi z'urwinjiriro asanga ari metero mirongo itanu.

Imbere mu Ngoro y'Imana

Icyumba cy'urwinjiriro rw'Ingoro, n'Icyumba kizira inenge n'ikizira inenge cyane,

16byose byari byometseho imbaho guhera hasi kugeza ku madirishya, ndetse no mu mpande zombi z'urwinjiriro rwa ya magorofa atatu. Amadirishya na yo bayazengurutsaho utubaho.

17Uhereye hejuru y'umuryango ukagera imbere mu Ngoro no ku nkuta zose imbere n'inyuma,

18hari hashushanyijeho abakerubi n'imikindo. Hagati y'abakerubi babiri hari hashushanyijeho umukindo. Buri mukerubi yari afite mu maso habiri.

19Ahasa n'ah'umuntu hari herekeye umukindo wo ku ruhande rumwe, ahasa n'ah'intare herekeye umukindo wo ku rundi ruhande. Ni na ko byari bimeze impande zose z'Ingoro.

20Mu mpande zose kuva hasi kugera hejuru y'umuryango, hari hashushanyije abakerubi n'imikindo.

21Ibizingiti by'umuryango w'Icyumba kizira inenge byari mpande enye.

Urutambiro rukozwe mu mbaho

Imbere y'Icyumba kizira inenge cyane hari igisa

22n'urutambiro rubājwe mu mbaho, rufite metero n'igice y'ubuhagarike na metero imwe y'ubugari. Indiba yarwo n'inguni zarwo n'impande zarwo byari bikozwe mu mbaho. Wa muntu arambwira ati: “Aya ni ameza ahora imbere y'Uhoraho.”

Inzugi

23Urugi rw'Icyumba kizira inenge n'urw'Icyumba kizira inenge cyane zari ngari, buri rugi rwarimo ebyiri.

24Izo nzugi zashoboraga gukingurwa zombi, buri rugi ruteye ku mapata yarwo.

25Ku rugi rwo ku Cyumba kizira inenge hari hashushanyijeho abakerubi n'imikindo nk'ibyo ku nkuta. Hejuru y'umuryango w'icyumba cy'urwinjiriro, hari akabaraza gakozwe mu mbaho.

26Ku mpande zose z'icyumba cy'urwinjiriro hari amadirishya y'ibyuma bisobekeranye, kandi inkuta zishushanyijeho imikindo. Uko ni ko byari bimeze no ku nkuta z'ibyumba byometse ku Ngoro, no kuri ka kabaraza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help