Ezekiyeli 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ezekiyeli ahanura igotwa rya Yeruzalemu

1Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, fata itafari urirambike imbere yawe, maze urishushanyeho umujyi wa Yeruzalemu.

2Hanyuma werekane ko umujyi ugoswe, uwukikize imikingo n'ibirundo by'ibitaka, n'ibirindiro by'abanzi n'intwaro z'intambara.

3Uzafate ipanu y'icyuma, uyikingire nk'urukuta rw'icyuma rugutandukanya n'umujyi maze uwuhange amaso, bityo uwo mujyi uzaba usa n'ugoswe kandi ni wowe uzaba uwugose. Icyo kizaba ikimenyetso cyo kuburira Abisiraheli.

4“Ngaho ryamira urubavu rw'ibumoso, maze wikorere ibyaha by'Abisiraheli. Igihe cyose uzaba uryamiye urwo rubavu, uzaba wikoreye ibyaha byabo.

5Ibyo uzabikora iminsi magana atatu na mirongo cyenda, ingana n'imyaka Abisiraheli bamaze bacumura. Bityo uzayimara wikoreye ibyaha by'Abisiraheli.

6Nurangiza iyo minsi uzahindukire uryamire urubavu rw'iburyo, umare iminsi mirongo ine wikoreye ibyaha by'Abayuda. Ngutegetse kubikora umunsi umwe mu mwaka, ukazamara igihe kingana n'imyaka Abayuda bamaze bacumura.

7“Hanyuma uzahindukira uhange amaso Yeruzalemu igoswe, maze urambure ukuboko uyihanurire ibi bigiye kuyibaho.

8Dore nkubohesheje imigozi ku buryo udashobora guhindukira ngo uryamire urundi rubavu, kugeza igihe uzaba urangije iminsi yo kugota umujyi.

9Ngaho shaka ingano za nkungu n'iza bushoki, ushake n'ibishyimbo n'inkori, n'amasaka n'uburo, maze ubivangire mu nkono imwe ubikoremo umugati. Ibyo ni byo bizagutunga mu minsi magana atatu na mirongo cyenda, igihe uzaba uryamiye urubavu rumwe.

10Ifunguro ryawe rya buri munsi rizakurikiza igipimo: uzajya urya garama magana abiri na mirongo itatu z'umugati ku munsi, zizaba zihagije kugeza ku wundi munsi.

11Amazi uzanywa na yo azaba akurikije igipimo: uzajya unywa igice cya litiro y'amazi ku munsi, azaba ahagije kugeza ku wundi munsi.

12Iryo funguro ryawe rizaba rimeze nk'agatsima k'ingano za bushoki, uzagateke hejuru y'ikirundo cy'amazirantoki abantu babireba.”

13Uhoraho yungamo ati: “Uko ni ko Abisiraheli bazatungwa n'ibyokurya bihumanye, mu mahanga nzabatatanyirizamo.”

14Nuko ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, nta na rimwe nigeze nihumanya kuva mu buto bwanjye kugeza n'ubu, nta na rimwe nigeze ndya itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa, nta nyama ihumanye yigeze ingera mu kanwa.”

15Uhoraho arambwira ati: “Ngaho nkwemereye gutekesha amase ibyokurya byawe, aho kubiteka hejuru y'amazirantoki.”

16Hanyuma Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, dore ngiye gusenya ibigega by'ibiribwa muri Yeruzalemu. Abayituye bazarya ibidahagije babigokeye, bazanywa amazi apimwe babanje guhangayika.

17Bazabura ibyokurya n'amazi bose bashoberwe, maze batentebuke bazize ibicumuro byabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help