Ibarura 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abahungu ba Aroni

1Dore abo mu muryango wa Aroni na Musa, igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa ku musozi wa Sinayi.

2Aroni yari afite abahungu bane uw'impfura yitwaga Nadabu, hagakurikiraho Abihu na Eleyazari na Itamari.

3Abo bahungu ba Aroni ni bo basīzwe amavuta begurirwa imirimo y'ubutambyi.

4Icyakora Nadabu na Abihu bo baguye mu butayu bwa Sinayi, kubera ko bazanye umuriro udakwiye imbere y'Uhoraho, bapfa badasize akana. Eleyazari na Itamari ni bo bakomeje gukora imirimo y'ubutambyi hamwe na se Aroni.

Abalevi bahabwa imirimo

5Uhoraho abwira Musa ati:

6“Hamagaza ab'umuryango wa Levi, maze ubashyikirize umutambyi Aroni bajye bamufasha.

7Bajye barinda abatambyi na rubanda n'ibireba Ihema ry'ibonaniro, kandi bakore imirimo yaryo.

8Bajye barinda n'ibikoresho byaryo byose, barinde Abisiraheli kandi bakore indi mirimo y'Ihema.

9Utegeke Abalevi bajye bakorera Aroni n'abahungu be, ubabahe mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli.

10Aroni n'abahungu be uzabe ari bo bonyine ushinga imirimo y'ubutambyi. Undi wese uzagerageza kuyikora azicwe.”

11Uhoraho akomeza kubwira Musa ati:

12“Nitoranyirije Abalevi mu cyimbo cy'abana b'impfura b'Abisiraheli, bityo Abalevi ni abanjye.

13Igihe nicaga abana b'impfura bose b'Abanyamisiri, niyeguriye abana b'impfura bose b'Abisiraheli n'uburiza bwose bw'amatungo yabo. Ndi Uhoraho.”

Ibarurwa ry'Abalevi

14Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati:

15“Barura Abalevi bose b'igitsinagabo uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, ukurikije amazu yabo n'imiryango yabo.”

16Musa arababarura nk'uko Uhoraho yabimutegetse.

17Abahungu ba Levi bari Gerishoni na Kehati na Merari.

18Bene Gerishoni imiryango yabo yitiriwe, bari Libuni na Shimeyi.

19Bene Kehati imiryango yabo yitiriwe, bari Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

20Bene Merari imiryango yabo yitiriwe, bari Mahili na Mushi. Ngabo abari bagize amazu n'imiryango y'Abalevi.

21Abakomoka kuri Gerishoni bagizwe n'umuryango w'Abalibuni n'uw'Abashimeyi.

22Abagerishoni b'igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu.

23Bashingaga amahema iburengerazuba bw'Ihema ry'ibonaniro.

24Umutware wabo yari Eliyasafu mwene Layeli.

25Abagerishoni bari bashinzwe Ihema ry'ibonaniro n'ibirisakaye, n'umwenda ukinga ku muryango waryo,

26n'iyo kubakisha urugo ruzenguruka Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, n'uwo gukinga ku marembo y'urugo kimwe n'imigozi n'ibindi byose bigendana n'iyo myenda.

27Abakomoka kuri Kehati bagizwe n'umuryango w'Abamuramu n'uw'Abayisehari, n'uw'Abaheburoni n'uw'Abuziyeli.

28Abakehati b'igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi umunani na magana atandatu. Ni bo bari bashinzwe ibiri mu Ihema ry'ibonaniro,

29bashingaga amahema yabo mu majyepfo yaryo.

30Umutware wabo yari Elisafani mwene Uziyeli.

31Bari bashinzwe Isanduku y'Isezerano n'ameza y'imigati n'igitereko cy'amatara, n'igicaniro n'urutambiro n'ibindi bikoresho byo mu Ihema, kimwe n'umwenda ukingiriza Icyumba kizira inenge cyane.

Igitereko cy'amatara (Ibar 3.31)

32Umukuru w'abatware b'Abalevi yari Eleyazari mwene Aroni umutambyi, ni na we wari ushinzwe imirimo yose yo mu rugo rw'Ihema.

33Abakomoka kuri Merari bagizwe n'umuryango w'Abamahili n'uw'Abamushi.

34Abamerari b'igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.

35Umutware wabo yari Suriyeli mwene Abihayili, bashingaga amahema yabo mu majyaruguru y'Ihema ry'ibonaniro.

36Bari bashinzwe ibizingiti n'imbariro n'ibirenge by'Ihema n'ibindi bikoresho byo mu rugo rwaryo,

37kimwe n'inkingi zarwo n'ibirenge byazo, n'imambo zarwo n'imigozi yarwo.

38Musa na Aroni n'abahungu be bashingaga amahema yabo iburasirazuba imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Bari bashinzwe imirimo yo mu Ihema mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli. Undi wese wari kwiha kuyikora yari kwicwa.

39Musa na Aroni bagenza nk'uko Uhoraho yabategetse. Babaruye Abalevi b'igitsinagabo bahereye ku bamaze ukwezi bavutse bakurikije imiryango yabo. Bose bari ibihumbi makumyabiri na bibiri.

Icungurwa ry'impfura z'Abisiraheli

40Uhoraho abwira Musa ati: “Barura ab'igitsinagabo b'impfura b'Abisiraheli uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike n'amazina yabo.

41Nuko mu cyimbo cyabo unyegurire Abalevi, kandi unyegurire n'amatungo y'Abalevi mu cyimbo cy'uburiza bwose bw'amatungo y'abandi Bisiraheli. Ndi Uhoraho.”

42Nuko Musa abarura ab'igitsinagabo bose b'impfura b'Abisiraheli nk'uko Uhoraho yamutegetse,

43asanga abamaze ukwezi n'abakurengeje ari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri mirongo irindwi na batatu.

44Uhoraho yongera kubwira Musa ati:

45“Unyegurire Abalevi mu cyimbo cy'ab'igitsinagabo b'impfura b'Abisiraheli, kandi unyegurire amatungo y'Abalevi mu cyimbo cy'amatungo y'abandi Bisiraheli. Ndi Uhoraho.

46Ariko hazaba hasigaye gucungura impfura z'Abisiraheli magana abiri mirongo irindwi n'eshatu, zirenga ku mubare w'Abalevi.

47Ufate garama mirongo itanu n'eshanu z'ifeza kuri buri muntu muri abo magana abiri mirongo irindwi na batatu, ukurikije igipimo gikoreshwa n'abatambyi.

48Izo feza uzihe Aroni n'abahungu be, zibe incungu z'izo mpfura zirenga ku mubare w'Abalevi.”

49Abo magana abiri mirongi irindwi na batatu batari basimbuwe n'Abalevi baha Musa izo feza z'incungu,

50zihwanye n'ibiro cumi na bitanu na garama cumi n'eshanu.

51Musa aziha Aroni n'abahungu be, nk'uko Uhoraho yabitegetse.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help