1Ibyo bibabaza Yonasi cyane ararakara.
2Maze asenga Uhoraho avuga ati: “Uhoraho! Ngicyo icyo navugaga nkiri iwacu. Ni na yo mpamvu yatumye niyemeza guherako mpungira i Tarushishi. Nari nzi ko uri Imana igirira abantu ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, yuje umurava, kandi yigarura ntihane.
3None rero Uhoraho, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.”
4Uhoraho aramubaza ati: “Mbese urumva kurakara kwawe gufite ishingiro?”
5Yonasi ava mu murwa ajya iburasirazuba bwawo arahicara. Yubaka akazu ko kugamamo izuba akicaramo, ahategerereza kureba amaherezo y'uwo murwa.
6Uhoraho Imana imeza ikibonobono kirakura gisumba Yonasi, acyugamamo izuba ashira inabi yari afite. Yonasi yishimira cyane icyo kibonobono.
7Nuko bukeye bwaho mu museke, Imana itegeka inanda irya icyo kibonobono kiruma.
8Izuba rirashe, Imana itegeka umuyaga utwika uva iburasirazuba. Izuba rimena Yonasi agahanga maze agira isereri. Nuko yisabira gupfa agira ati: “Gupfa bindutira kubaho!”
9Imana ibaza Yonasi iti “Mbese kurakazwa n'uko icyo kibonobono cyumye bifite ishingiro?”
Yonasi arayisubiza ati: “Bifite ishingiro koko, bituma no gupfa napfa.”
10Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Dore nawe ubabajwe n'ikibonobono utateye cyangwa ngo ugikuze, cyameze ijoro rimwe irikurikiyeho kiruma!
11None se jye sinari nkwiye kubabazwa na Ninive, uriya murwa munini utuwe n'abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi icyatsi n'ururo, kandi wuzuyemo n'amatungo menshi!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.