1Jyewe Umukuru,
ndakwandikiye Gayo ncuti yanjye nkunda kubera ukuri kw'Imana.
2Ncuti nkunda, ndakwifuriza kumererwa neza no kuba mutaraga mu mubiri, nk'uko uri mutaraga mu mutima.
3Koko narishimye cyane, igihe abavandimwe bamwe bazaga bagahamya ukuntu ukomeye ku kuri kw'Imana, kandi ukaba ugenda ukurikiza uko kuri.
4Nta kintu kinezeza nko kumva ko abana banjye bakurikiza ukuri.
Incuti z'ukuri n'abanzi bako5Ncuti nkunda, uri indahemuka mu byo ukorera abavandimwe byose, ndetse nubwo baba ari ab'ahandi.
6Bahamije iby'urukundo rwawe imbere y'umuryango wa Kristo. Nyamuneka, nk'uko bikwiriye abakozi b'Imana, ni byiza ko ubahambirira impamba bagakomeza urugendo rwabo.
7Bahagurutse batumwe na Kristo ntibemera kugira icyo bahabwa n'abatemera Imana yacu.
8Tugomba kunganira bene abo bantu rero, kugira ngo tube dufatanyije na bo kogeza ukuri kw'Imana.
Diyoterefe na Demeteriyo9Nandikiye umuryango wa Kristo w'iwanyu, ariko Diyoterefe ukunda kwiha ubukuru muri mwe ntatwemera.
10Ni cyo gituma ninza nzashyira ahabona ibyo akora n'ukuntu adusebya, akatubeshyera. Si ibyo gusa, yanga no gucumbikira abavandimwe, n'abashaka kubakīra akabibabuza ndetse akanabaca mu Muryango w'Imana.
11Ncuti nkunda, ntugakurikize urugero rw'ibibi abandi bakora, ahubwo ujye ukurikiza urugero rwiza. Ukora ibyiza aba ari uw'Imana, naho ukora ibibi aba atarayibona.
12Demeteriyo we abantu bose bamuvugaho ibyiza, yewe n'ukuri twamamaza na ko kurabihamya ndetse natwe ubwacu turabihamya, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.
Umwanzuro13Nari nshigaje byinshi nakwandikira, ariko sinifuje gukoresha wino n'ikaramu.
14Ahubwo niringiye kuzakubona bidatinze maze tuvugane imbonankubone.
15Gira amahoro.
Incuti zawe ziragutashya, nawe udutahirize izacu buri muntu ku giti cye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.