1Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y'Abisiraheli yo mu majyaruguru yari yaje kumwimikira.
2Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby'ikoraniro ry'i Shekemu, yiyemeza gusigara mu Misiri.
3Nyamara boherezayo abantu bo kumushaka, Yerobowamu aragaruka. Abisiraheli bose bari muri iryo koraniro basanga Robowamu baramubwira bati:
4“So yatwikoreje imitwaro iremereye. Niba wowe uzatworohereza iyo mitwaro so yatwikoreje, n'imirimo y'agahato yadukoresheje tuzagukorera.”
5Robowamu arabasubiza ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y'iminsi itatu.” Nuko baragenda.
6Umwami Robowamu agisha inama abasaza bakoranaga na se Salomo akiriho, arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu?”
7Baramusubiza bati: “Uyu munsi nugaragariza abantu ko ushaka kubakorera ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”
8Nyamara Robowamu ntiyita ku nama abasaza bamuhaye, ahubwo agisha inama abasore b'urungano rwe bari bamushagaye.
9Arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje?”
10Abo basore b'urungano rwe baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato none ngo uzaborohereze, uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye buzaruta ubwa data.
11Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ”
12Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu be bose bajya kwa Robowamu nk'uko yari yarabibabwiye.
13Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abasaza bari bamugiriye,
14abasubiza akurikije inama yahawe n'abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.”
15Robowamu arinangira ntiyumva abo bantu. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye umuhanuzi Ahiya w'i Shilo.
Igihugu cya Isiraheli cyigabanyamo kabiri(2 Amateka 10.16—11.4)16Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he na Dawidi? Nta murage dusangiye na bene Yese? Twebwe Abisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe. Naho wowe mwene Dawidi, menya iby'iwanyu.” Nuko bamusiga aho barigendera.
17Abisiraheli bari batuye mu mijyi y'i Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu.
18Nuko Umwami Robowamu atuma Adoramu wakoreshaga imirimo y'agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira igare rye, ahungira i Yeruzalemu.
19Guhera ubwo, imiryango y'Abisiraheli bo mu majyaruguru igomera inzu ya Dawidi kugeza na n'ubu.
20Abisiraheli bo mu majyaruguru bamaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bakoranya abantu maze baramwimika. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.
Ubuhanuzi bwa Shemaya(2 Amateka 11.1-4)21Robowamu ageze i Yeruzalemu, atoranya mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b'abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru, bagarurire ubwami Robowamu mwene Salomo.
22Nuko Imana ibwira umuhanuzi Shemaya iti:
23“Bwira Robowamu mwene Salomo umwami w'u Buyuda, n'abantu bose bo mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini uti: ‘Uhoraho aravuze ngo:
24Ntimurwanye abavandimwe banyu b'Abisiraheli, buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvise iryo tegeko ry'Uhoraho, bararyumvira basubira iwabo.
Yerobowamu areka gusenga Uhoraho25Nuko Yerobowamu akomeza urukuta ruzengurutse Shekemu umujyi wo mu misozi ya Efurayimu, aturayo. Hanyuma arahimuka akomeza urukuta rw'umujyi wa Penuweli.
26Yerobowamu aribwira ati: “Ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawidi.
27Dore aba bantu nibakomeza kujya i Yeruzalemu gutambira ibitambo mu Ngoro y'Uhoraho, bazagarukira shebuja Robowamu umwami w'Abayuda, bamuyoboke maze banyice.”
28Umwami yigira inama akora amashusho abiri y'inyana mu izahabu, abwira abantu ati: “Kenshi mwajyaga i Yeruzalemu, nyamara Imana yanyu yabavanye mu Misiri iri hano.”
29Yerobowamu ashyira ishusho imwe i Beteli, indi ayishyira i Dani.
30Ibyo byatumye abantu bacumura, bakurikira ayo mashusho kugera i Dani.
31Yerobowamu yubakisha ingoro y'ahasengerwaga, atoranya abatambyi badakomokaga kuri Levi.
Umuhanuzi yamagana ugusengera i Beteli32Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa munani, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru nk'uko Abayuda babigenzaga, kandi we ubwe atambira ibitambo izo nyana yari yakoze ku rutambiro rw'i Beteli, ashyira abatambyi i Beteli ahasengerwaga yari yarahubatse.
33Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa munani, iyo yihitiyemo ubwe ku bw'Abisiraheli, Yerobowamu akorera Abisiraheli umunsi mukuru i Beteli. Kuri uwo munsi mukuru, ubwe atamba ibitambo ku rutambiro yari yarubatse.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.