Ibyakozwe n'Intumwa 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Kwicwa kwa Yakobo no gufungwa kwa Petero

1Muri icyo gihe Umwami Herodi atangira kugirira nabi abantu bamwe bo mu Muryango wa Kristo.

2Ategeka ko bicisha inkota Yakobo mwene se wa Yohani.

3Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, ariyongeza afatisha na Petero. Ibyo byabaye mu minsi mikuru Abayahudi baryagamo imigati idasembuye.

4Amaze kumufata amushyira muri gereza. Ategeka amatsinda ane y'abasirikari bane bane ngo bajye bakuranwa kumurinda. Yashakaga kuzamushyira mu ruhame nyuma y'iminsi mikuru ya Pasika.

5Nuko Petero arindirwa muri gereza. Ariko ab'Umuryango wa Kristo bakomeza kumusabira ku Mana bashyizeho umwete.

Petero abohorwa

6Herodi araye ari bumujyane gucirwa urubanza, Petero yari asinziriye azirikishijwe iminyururu ibiri, ari hagati y'abarinzi babiri. Hari n'abandi barinzi ku rugi rwa gereza.

7Nuko umumarayika wa Nyagasani aratunguka, maze umucyo ukwira muri iyo nzu. Uwo mumarayika akomanga Petero mu rubavu, aramukangura aramubwira ati: “Byuka bwangu!”

Iminyururu ihita imuva ku maboko iragwa.

8Umumarayika aramubwira ati: “Kenyera ushyiremo n'inkweto!” Abigenza atyo. Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Ifubike umwitero wawe unkurikire!”

9Petero aramukurikira bava aho. Ariko ntiyari azi ko ibyo umumarayika akoze ari ibimubayeho koko, ahubwo yibwiraga ko arota.

10Banyura ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku rugi rw'icyuma rwo ku irembo ryerekera mu mujyi. Rugira rutya rurabikingurira barasohoka, banyura umuhanda umwe wo mu mujyi. Ako kanya umumarayika amusiga aho.

11Nuko Petero agaruye umutima aravuga ati: “Noneho menye by'ukuri ko Nyagasani yohereje umumarayika we, akankiza amaboko ya Herodi n'imigambi yose y'Abayahudi.”

12Amaze kumenya neza aho ari, ajya kwa Mariya nyina wa Yohani bitaga Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

13Petero akomanga ku rugi rwo ku irembo, maze umukobwa w'umuja witwaga Roda ajya kumva uwo ari we.

14Amenya ijwi rya Petero maze ibyishimo bimubuza kumukingurira, ahubwo asubirayo yiruka abwira abandi ko Petero ahagaze ku rugi.

15Baramubwira bati: “Wasaze!”

Ariko ababwira akomeje ko ari iby'ukuri. Bo rero baravuga bati: “Si we, ni umumarayika we!”

16Nyamara Petero akomeza gukomanga. Bigeza aho baza gukingura, baramubona barumirwa.

17Arabacecekesha maze abatekerereza uko Nyagasani yamukuye muri gereza. Nyuma arababwira ati: “Mubimenyeshe Yakobo n'abandi bavandimwe.”

Nuko Petero arasohoka yigira ahandi hantu.

18Bukeye haba impagarara nyinshi mu basirikari, bibaza ibyabaye kuri Petero.

19Herodi amushakisha hose ariko ntiyamubona. Ni bwo yategetse ko babaza abarinzi b'imbohe, hanyuma bakabica. Birangiye Herodi ava muri Yudeya amara iminsi i Kayizariya.

Urupfu rw'Umwami Herodi Agiripa

20Herodi yari arakariye cyane abaturage b'i Tiri n'i Sidoni. Nuko bo bahuza inama baramusanga, maze bashaka amaboko kuri Bulasito umutware w'abanyanzu b'Umwami, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye.

21Ku munsi wagenwe Herodi yambara imyambaro ya cyami, yicara ahirengeye maze afata ijambo aganirira rubanda.

22Nuko batera hejuru bati: “Erega si umuntu uvuga, ahubwo ni imwe mu mana!”

23Ako kanya umumarayika wa Nyagasani aramukubita agwa inyo arapfa, kuko yari yihaye icyubahiro gikwiye Imana.

24Nyamara ijambo ry'Imana rirushaho kwamamara.

25Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo bava i Yeruzalemu basubira Antiyokiya, bari kumwe na Yohani witwaga Mariko.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help