1Uhoraho abwira Musa ati:
2“Tegeka Abisiraheli bajye bavana mu nkambi umuntu wese urwaye indwara y'uruhu yanduza, cyangwa iyo kuninda mu myanya ndangagitsina, cyangwa uwahumanyijwe no gukora ku ntumbi.
3Ari umugabo cyangwa umugore, mujye mumuvana mu nkambi kugira ngo atayihumanya kandi nyibamo.”
4Abisiraheli babigenza nk'uko Uhoraho yategetse Musa, bavana mu nkambi abantu bose bahumanye.
Kwiyunga n'Uhoraho5Uhoraho ategeka Musa
6kubwira Abisiraheli ati: “Umugabo cyangwa umugore uhemukiye mugenzi we aba ampemukiye, icyaha kijye kimuhama.
7Ajye yemera ko yakoze icyaha kandi arihe uwo yahemukiye, yongeyeho kimwe cya gatanu cy'icyo yangije.
8Ariko niba uwo yahemukiye yarapfuye, kandi nta mwene wabo yasize ushobora kwakira indishyi, uwahemutse ajye andiha, indishyi ayizanire umutambyi. Ajye azana n'isekurume y'intama yo guhongerera icyaha cye.
9“Abatambyi bajye bafata umugabane wabagenewe ku bitambo by'Abisiraheli.
10Icyo umuntu yanyeguriye akagishyikiriza umutambyi, kijye kiba icy'umutambyi.”
Itegeko ryerekeye umugore ukekwaho ubusambanyi11Uhoraho ategeka Musa
12-14kubwira Abisiraheli ati: “Hari ubwo umugore yahemukira umugabo we agasambana, umugabo we akabikeka akamufuhira ariko akaba adafite gihamya ko yihumanyije atyo, kuko nta wamubonye cyangwa ngo amufate. Hari n'ubwo umugabo yakeka umugore we akamufuhira kandi nta cyo yakoze.
15Yaba afuhira ukuri cyangwa yibeshya, uwo mugabo ajye ashyīra umugore we umutambyi, ajyane n'ituro ryabigenewe: ikiro cy'ifu y'ingano za bushoki idasutsweho amavuta y'iminzenze kandi idashyizweho umubavu. Iryo ni ituro riturwa n'umugabo ufuha agashinja umugore we ubusambanyi.
16“Umutambyi ajye ajyana uwo mugore imbere y'Ihema ryanjye,
17afate urwabya asukemo amazi yanyeguriwe, ashyiremo n'umukungugu wo hasi mu Ihema.
18Uwo mugore agihagaze aho, umutambyi amuvane igitambaro ku mutwe, maze amushyire mu biganza rya turo ry'umugabo we wamufuhiye. Umutambyi afate ya mazi y'ubusharire atera umuvumo,
19amutongere ati: ‘Niba utarasambanye ntiwiyandarike kandi ntiwihumanye kuva washyingirwa, aya mazi y'ubusharire atera umuvumo ntazagire icyo agutwara.
20Ariko niba wariyandaritse umaze gushyingirwa kandi ukihumanyisha ubusambanyi,
21Uhoraho azaguhindure ikivume muri bene wanyu, agutere kugumbaha no gutumba inda.
22Numara kunywa aya mazi atera umuvumo, azagutumbishe kandi agutere ubugumba.’
“Umugore ajye asubiza ati: ‘Ndabyemeye, bibe bityo!’
23“Umutambyi ajye yandika iyo mivumo, hanyuma inyandiko ayinike muri ayo mazi y'ubusharire.
24Mbere yo kumunywesha ayo mazi y'ubusharire atera umuvumo,
25ajye amwaka rya turo ry'umugabo we wamufuhiye, arīmurikire maze arijyane ku rutambiro.
26Afateho ifu yuzuye urushyi ayitwikire ku rutambiro, ibe ikimenyetso cy'uko byose byantuwe. Hanyuma anyweshe uwo mugore ayo mazi.
27Niba yarihumanyishije ubusambanyi, ayo mazi y'ubusharire atera umuvumo azamutumbisha inda amutere n'ubugumba, ahinduke ikivume muri bene wabo.
28Ariko niba uwo mugore atarihumanyishije ubusambanyi, ayo mazi nta cyo azamutwara azabyara.”
29-30Ngiryo itegeko ryerekeye umugabo ufuhira umugore we, akeka ko yiyandaritse akihumanyisha ubusambanyi. Amuzana imbere y'Ihema ry'Uhoraho, maze umutambyi akamugenzereza nk'uko byategetswe.
31Umugabo ukoze atyo nta cyaha aba akoze, ariko umugore niba yarasambanye azabihanirwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.