1Yakobo ajyana ibyo yari atunze byose, ageze i Bērisheba atambira Imana ya se Izaki ibitambo.
2Iryo joro Imana iramubonekera iramuhamagara iti: “Yakobo we!”
Aritaba ati: “Karame!”
3Iramubwira iti: “Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko abazagukomokaho ari ho nzabagirira ubwoko bukomeye.
4Nzajyana nawe mu Misiri, kandi abazagukomokaho ni jyewe uzabagarura muri iki gihugu. N'igihe uzatabarukira, Yozefu ni we uzakurundarunda.”
5Bene Yakobo bashyira se n'abana babo n'abagore babo mu magare umwami wa Misiri yari yaboherereje, maze bava i Bērisheba.
6Bajyana amatungo yabo n'ibyo bari bararonkeye muri Kanāni byose. Nuko Yakobo ajya mu Misiri hamwe n'abamukomokaho bose.
7Ajyana n'abahungu be n'abakobwa be n'abuzukuru be, mbese n'abe bose.
8Dore amazina ya bene Yakobo bajyanye na we mu Misiri.
Impfura ya Yakobo Rubeni,
9n'abahungu be Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi.
10Simeyoni n'abahungu be Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli yabyaranye n'Umunyakanānikazi.
11Levi n'abahungu be Gerishoni na Kehati na Merari.
12Yuda n'abahungu be Shela na Perēsi na Zera (abandi bahungu ba Yuda, Eri na Onani bo baguye mu gihugu cya Kanāni). Perēsi yajyanye n'abahungu be Hesironi na Hamuli.
13Isakari n'abahungu be Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni.
14Zabuloni n'abahungu be Seredi na Eloni na Yahilēli.
15Abo bahungu na mushiki wabo Dina, Yakobo yababyaranye na Leya batuye mu majyaruguru ya Mezopotamiya. Abakomoka kuri Leya bose bari mirongo itatu na batatu.
16Gadi n'abahungu be Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni, na Eri na Arodi na Arēli.
17Ashēri n'abahungu be Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya na mushiki wabo Sera. Beriya yajyanye n'abahungu be Heberi na Malikiyeli.
18Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Zilipa, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Leya. Abakomoka kuri Zilipa bari cumi na batandatu.
19Yozefu na Benyamini, abo Yakobo yababyaranye na Rasheli.
20Mu Misiri, Yozefu yabyaye Manase na Efurayimu, ababyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mujyi wa Oni.
21Benyamini n'abahungu be Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Nāmani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Aridi.
22Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Rasheli. Abakomoka kuri Rasheli bose bari cumi na bane.
23Dani n'umuhungu we Hushimu.
24Nafutali n'abahungu be Yahisēli na Guni, na Yeseri na Shilemu.
25Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Biliha, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Rasheli. Abakomoka kuri Biliha bari barindwi.
26Abakomoka kuri Yakobo bajyanye na we mu Misiri, hatabariwemo abakazana be, bose hamwe bari mirongo itandatu na batandatu.
27Yozefu yari asanzwe mu Misiri n'abahungu be babiri bavukiyeyo. Bityo Yakobo n'abamukomokaho batuye mu Misiri, bose bari mirongo irindwi.
Yakobo n'umuryango we batura i Gosheni28Yakobo yohereza Yuda kubwira Yozefu ngo bahurire mu ntara ya Gosheni. Bagezeyo,
29Yozefu yicara mu igare rye ajya kwakira se Yakobo muri Gosheni. Bakibonana, Yozefu ahobera se cyane arira, ananirwa kumurekura.
30Yakobo aramubwira ati: “Ubu mpfuye nta gahinda, ubwo ukiriho nkaba nkwiboneye!”
31Yozefu abwira bene se n'abandi bantu bo mu rugo rwa se ati: “Ngiye kumenyesha umwami wa Misiri ko mwaje munsanga, muturutse muri Kanāni.
32Ndamubwira ko muri aborozi biragirira amashyo n'imikumbi, kandi ko mwazanye amatungo n'ibyo mwari mutunze byose.
33Nabatumiza akababaza umwuga wanyu,
34muzamusubize muti: ‘Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kuva mu buto bwacu kugeza n'ubu, kandi tubikomora kuri ba sogokuruza.’ Ni bwo azabatuza mu ntara ya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazirana n'aborozi.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.