Indirimbo ihebuje 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Incuti:

1Mukundwa kurusha abandi bagore,

umukunzi wawe yagiye he?

Umukunzi wawe yaba yagannye he?

Reka tugufashe kumushaka.

Umugeni:

2Umukunzi wanjye yagiye mu busitani bwe,

yagiye mu turima tw'imbuto zihumura,

yagiye kuragirayo intama ze,

yagiye guca indabyo z'amalisi.

3Umukunzi ni uwanjye, nanjye nkaba uwe,

aragira intama ze mu ndabyo z'amalisi.

Igisigo cya gatanuUmukwe:

4Uri mwiza mukundwa wanjye,

uri mwiza nk'umurwa wa Tirusa,

uteye ubwuzu nka Yeruzalemu,

ufite igitinyiro nk'icy'ingabo zishinze ibirindiro.

5Windeba kuko indoro yawe intwara umutima,

imisatsi yawe iratendera,

imeze nk'umukumbi w'ihene zimanuka umusozi wa Gileyadi.

6Amenyo yawe arera de,

yera nk'ubwoya bw'intama zikemuwe kandi zisukuwe,

buri ryinyo riteganye n'iryaryo,

nta na rimwe ribuzemo.

7Imisaya yawe irabengerana mu gatimba,

iteye ubwuzu nk'urubuto rw'umukomamanga.

8Umwami ashobora kugira abamikazi mirongo itandatu,

ashobora kugira inshoreke mirongo inani,

ashobora kugira n'inkumi nyinshi.

9Nyamara umukundwa wanjye ni umwe gusa,

mukunda nk'akanuma kanjye,

nyina yamubyaye ari umwe aramutonesha.

Abagore bose baramusingiza

abamikazi n'inshoreke baramurata bati:

Incuti:

10Uriya ni nde usa n'umuseke weya?

Ni mwiza nk'ukwezi, arabengerana nk'izuba rirashe.

Koko afite igitinyiro nk'icy'ingabo zishinze ibirindiro.

11Namanutse mu busitani bw'ibiti byera imbuto,

nagiye mu kibaya kureba ibiti byashibutse,

nagiye kureba imizabibu n'imikomamanga yarabije.

Umugeni:

12Sinkimenya uwo ndi we,

umukunzi wanjye yaranyigaruriye,

bityo niyumva nk'ugendera mu igare ry'intambara.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help