1 Abanyakorinti 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Urukundo

1Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika ariko singire urukundo, naba meze nk'ingoma inihira cyangwa inzogera irangīra.

2Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya amabanga yose no gusobanukirwa ibintu byose, ndetse nkagira ukwizera guhagije kwatuma ntegeka imisozi ngo ive aho iri ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.

3Nubwo natanga ibyo ntunze byose ngo bihabwe abakene, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

4Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira kandi ntirwihimbaza.

5Urukundo ntirukoza isoni, ntirwikanyiza, ntirwivumbura, ntirugira inzika,

6ntirwishimira ibibi abandi bakora, ahubwo rwishimira ukuri.

7Urukundo rwihanganira byose, muri byose rukemera Imana, rukiringira kandi rukiyumanganya.

8Urukundo ruzahoraho. Impano yo guhanura izakurwaho, iyo kuvuga indimi zindi izarangira, iy'ubumenyi izakurwaho.

9Koko rero ubumenyi bwacu ni igicagate, n'uguhanura kwacu ni igicagate.

10Ariko nihaza ibyuzuye, ibicagase bizakurwaho.

11Nkiri umwana navugaga nk'umwana, ngatekereza nk'umwana nkibwira nk'umwana. Ariko aho mariye gukura iby'ubwana ndabireka.

12Ibyo tureba ubu bimeze nk'ibiboneka mu ndorerwamo itabona neza, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye. Ubu ibyo nzi ni igicagate, ariko icyo gihe nzaba mbizi byimazeyo nk'uko Imana inzi.

13Ubu rero hagumyeho ibi uko ari bitatu: ukwemera Kristo, ukwiringira n'urukundo, ariko ikibiruta byose ni urukundo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help