Yobu 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yobu ashaka kuganira n'Imana

1“Koko rero ibyo byose narabyiboneye,

narabyiyumviye ubwanjye ndabisobanukirwa.

2Ibyo muzi nanjye ndabizi,

nta cyo mundusha.

3Ndashaka kwivuganira n'Imana Nyirububasha,

ndifuza kwiregura.

4Mwebwe muri abanyabinyoma,

mwese muri nk'abaganga b'imburamumaro.

5Icyampa mugaceceka rwose,

bityo mwaba mubaye abanyabwenge.

6Nimwumve ibitekerezo byanjye,

nimwumve uko niregura.

7Mbese mwibwira ko mukorera Imana muvuga amafuti?

Mwaba se muyivugira kandi muri abanyabinyoma?

8Ese murashaka kuba mu ruhande rw'Imana?

Cyangwa se murashaka kuyiburanira?

9Mbese ibagenzuye byababera byiza?

Ese murashaka kuyibeshya nk'ubeshya umuntu?

10N'iyo mwabogama rwihishwa,

yabahana nta kabuza.

11Mbese icyubahiro cyayo nticyabatera ubwoba?

Ese igitinyiro cyayo nticyabagwa gitumo?

12Impanuro zanyu nta cyo zimaze ni nk'ivu,

ibisubizo byanyu bimeze nk'ibumba ntibifite ireme.

13Nimuceceke mureke mvuge,

nimureke bibe uko byakabaye.

14Niteguye gushyira ubugingo bwanjye mu kaga,

niteguye guhara amagara yanjye.

15Nubwo Imana yanyica nta cyo nari maze,

nyamara nzakomeza kwiregura imbere yayo.

16Ibi ni byo bizamviramo agakiza,

koko nta nkozi y'ibibi izahinguka imbere y'Imana.

17Nimwite ku byo mbabwira,

mutege amatwi ibyo mbasobanurira.

18Dore niteguye urubanza,

nizeye ko izamfata nk'umwere.

19Mbese ni nde uza kunshinja?

Niba ahari ndemera kwicwa ncecetse.

20“Mana, unyemerere ibintu bibiri gusa,

ni bwo nzatinyuka kuguhagarara imbere.

21Undinde akaboko kawe kanshikamiye,

ureke kuntera ubwoba.

22Erega numpamagara nzakwitaba!

Cyangwa reka nkubwire nawe unsubize.

23Mbese ibicumuro n'ibyaha byanjye ni bingahe?

Nsobanurira ikosa n'icyaha nakoze.

24Mbese kuki umpunza amaso?

Ese kuki umfata nk'umwanzi wawe?

25Dore ndi nk'ikibabi kigurutswa n'umuyaga,

kuki untoteza?

Dore ndi nk'umurama wumye,

kuki umpiga?

26Umfatira ibyemezo bikaze,

uzimbūra ibyaha nakoze nkiri umusore.

27Ntutuma nishyira ngo nizane,

ugenzura intambwe zanjye zose,

uronda aho nshinze ikirenge.

28Ndashanguka nk'igiti cyamunzwe,

meze nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help