Zaburi 96 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho ni Umwami ukomeye(1 Amateka 16.23-33)

1Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

koko nimuririmbire Uhoraho.

2Nimuririmbire Uhoraho mumusingize,

buri munsi mujye mutangaza ko ari we ukiza.

3Ikuzo rye murimenyekanishe mu mahanga,

ibitangaza akora mubimenyeshe abantu bose.

4Koko Uhoraho arakomeye, akwiye gusingizwa bihebuje,

ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose.

5Erega imana z'abanyamahanga zose ni imburamumaro!

Nyamara Uhoraho we ni we waremye ijuru.

6Ahorana icyubahiro n'ubuhangange,

ububasha n'ishimwe biganje mu Ngoro ye.

7Mwa bantu b'amahanga yose mwe, nimurate Uhoraho,

nimurate ikuzo ry'Uhoraho n'ububasha bwe,

8nimurate ko Uhoraho ari nyir'ikuzo.

Nimuze mu rugo rw'Ingoro ye mumuzaniye amaturo,

9nimuramye Uhoraho kubera ko ari umuziranenge.

Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuhinde umushyitsi imbere ye.

10Nimubwire abo mu mahanga muti:

“Uhoraho aganje ku ngoma.

Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega.

Amahanga yose ayacira imanza zitabera.”

11Ijuru niryishime n'isi inezerwe,

inyanja n'ibiyirimo nibirangīre.

12Imisozi n'ibiyiriho byose nibyishime,

ibiti byose byo mu ishyamba na byo nibivuze impundu,

13ibyo byose nibyidagadure imbere y'Uhoraho kuko agiye kuza,

koko agiye kuza gutegeka isi,

abo ku isi abategekeshe ubutungane,

amahanga yose ayategekane umurava.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help