1Uhoraho abwira Musa ati:
2“Nitoranyirije Besalēli mwene Uri, akaba n'umwuzukuru wa Huri wo mu muryango wa Yuda.
3Namwujuje Mwuka wanjye kugira ngo agire ubuhanga n'ubuhanzi n'ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi:
4azi gukora ibishushanyombonera no gucura izahabu n'ifeza n'umuringa,
5azi kubāza amabuye y'agaciro no kuyatāka, azi no kubāza ibiti, azi n'indi myuga yose.
6Nitoranyirije kandi Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, ndetse hari n'abandi banyabukorikori nahaye ubwenge, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose.
7Bazubake Ihema ry'ibonaniro, bakore n'Isanduku yo kubika ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko, bakore n'igipfundikizo cy'Isanduku n'ibintu byose bijyana n'Ihema.
8Bazakore n'ameza y'imigati n'ibikoresho byayo, n'igitereko cy'amatara cy'izahabu inoze n'ibikoresho byacyo byose, n'igicaniro cy'imibavu.
9Bazubake urutambiro bakore n'ibikoresho byarwo byose, bacure n'igikarabiro n'igitereko cyacyo.
10Bazabohe imyenda, badodere umutambyi Aroni n'abahungu be imyambaro igenewe ubutambyi.
11Bazatunganye amavuta yo gusīga, n'imibavu ihumura neza yo kosereza mu Cyumba kizira inenge. Ibyo byose bazabikore bakurikije amabwiriza naguhaye.”
Kubahiriza isabato12Uhoraho ategeka Musa
13ngo abwire Abisiraheli ati: “Mujye mwubahiriza isabato, kuko ari yo kimenyetso nabahaye ngo kizahore kibibutsa ko ari jye Uhoraho wabitoranyirije.
14Mujye muyubahiriza kuko ari umunsi mugomba kunyegurira. Utazayubahiriza wese akagira icyo akora kuri uwo munsi, azicwe.
15Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wo kuruhuka weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzagira icyo akora kuri uwo munsi azicwe.
16Abisiraheli bazubahirize isabato uko ibihe bihaye ibindi, ibabere ikimenyetso cy'Isezerano ridakuka.
17Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n'Abisiraheli. Bazacyubahirize kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n'isi mu minsi itandatu, maze ku munsi wa karindwi ngahagarika imirimo nkaruhuka.”
18Imana imaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by'amabuye biriho Amategeko. Imana yari yayandikishije urutoki rwayo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.