1Nuko Sofari w'Umunāmati abwira Yobu ati:
2“Ibitekerezo byanjye bindwaniramo,
biransunika ngo ngusubize,
koko singishobora kwihangana.
3Numvise kuncyaha kwawe kunkojeje isoni,
ndatekereje nunguka icyo ngusubiza.
4Zirikana uko Imana igenza abagome kuva kera kose,
uko ibagenza kuva igihe yaremaga umuntu.
5Koko ibyishimo by'abagome bimara igihe gito,
umunezero w'abahakanamana nturamba.
6Nubwo igihagararo cye cyakora ku ijuru,
umutwe we ugakabakaba ku bicu,
7azashiraho burundu amere nk'amazirantoki ye,
abari bamuzi bazabaza bati:
‘Wa muntu ari he?’
8Koko uwo muntu azamera nk'inzozi ziyoyoka,
azibagirana nk'inzozi za nijoro.
9Uwari umuzi ntazongera kumuca iryera,
aho yari atuye ntihazamenyekana.
10Abana be bazariha abakene ibyo yabambuye,
bityo azabyishyura mu mutungo we.
11Nubwo akiyumvamo ubusore n'imbaraga,
uwo mugome azashyirwa ikuzimu.
12Nubwo icyaha kimuryohēra,
nubwo yakomeza akakijundika,
13nubwo yagumya akakinyunguta,
nubwo yakomeza akakijundika,
14ibyo byokurya bizamugwa nabi,
bizamubera nk'ubumara bw'inzoka.
15Umutungo w'abandi yariye azawuryozwa,
koko rero Imana izawumurutsa.
16Yanyunyuje ubumara bw'inzoka,
ubwo bumara buzamwica.
17Ntazongera kubona ya mavuta atemba nk'imigezi,
ntazongera kubona ya mata n'ubuki bitemba nk'inzūzi.
18Ibyo yaruhiye azabisubiza atabiriye,
inyungu yahihibikaniye ntazazishimamo.
19Koko yakandamije abakene ntiyabitaho,
yigaruriye n'amazu atigeze yubaka.
20Koko rero ahorana umururumba ntanyurwe,
nta na kimwe cyo mu mutungo we azizigamira.
21Nta kintu cyamutakobwa atagiconshomeye,
bityo ukugubwaneza kwe ntikuzaramba.
22Nubwo azaba akungahaye ishavu rizamushengura,
nta cyago na kimwe kizamurenga.
23Ubwo azaba ahugiye mu kuzuza inda ye,
Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze,
izabimuhundazaho bimubere ifunguro.
24Azizibukira inkota,
umwambi w'umuringa uzamuhinguranya.
25Azikura umwambi wamuhinguranyije,
uzamuhinguranya umwijima agire ubwoba bwo gupfa.
26Umwijima w'icuraburindi uramutegereje,
umuriro udasanzwe uzamukongora,
akongoke we n'inzu ye yose.
27Ijuru rizamushinja ibyaha bye,
isi na yo izamuhagurukira.
28Ubukungu bwe buzayoyoka bushire,
bushire nk'ubutembanywe n'umwuzūre w'uburakari bw'Imana.
29Ngayo amaherezo Imana yateganyirije umugome,
ngicyo igihano Imana yamugeneye.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.