Hozeya 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana izatsemba ibigirwamana mu Bisiraheli

1Abisiraheli bororotse nk'umuzabibu utoshye wera imbuto,

uko barushagaho kororoka, ni ko barushijeho kwiyubakira intambiro nyinshi,

uko igihugu cyabo cyarushagaho kuba cyiza,

ni ko barushagaho kurimbisha inkingi z'amabuye basenga.

2Buzuye uburiganya, none dore bagiye kubihanirwa.

Uhoraho azasenya intambiro zabo,

azarimbura n'inkingi z'amabuye basenga.

3Koko baravuga bati:

“Nta mwami dufite kuko tutubashye Uhoraho.

Ese ubundi umwami yatumarira iki?”

4Bavuga amagambo y'impfabusa,

barahira indahiro z'ibinyoma,

bashyira umukono ku masezerano,

impaka bagira zirandagatana nk'umuhoko mu buhinge.

5Abatuye i Samariya baratinya,

baratinya kuzabura amashusho y'inyana baramyaga i Betaveni.

Abaramya ayo mashusho barayaborogera,

abatambyi bayo na bo baraboroga.

Abayaramya bishimira uko arimbishijwe,

nyamara agiye kujyanwa ho iminyago!

6Ya shusho y'inyana na yo izajyanwa muri Ashūru,

izaturwa umwami ukomeye waho.

Abefurayimu ari bo Bisiraheli bazakorwa n'isoni,

koko bazamwara kubera ubutiriganya bwabo.

7Samariya izarimbuka,

umwami waho azajyanwa buheriheri nk'ibango rijyanywe n'uruzi.

8Ahasengerwa ibigirwamana hagakorerwa ibicumuro hazarimbuka,

ni ho Abisiraheli bakorera ibyaha.

Ibitovu n'amahwa bizamera ku ntambiro zaho.

Bazinginga imisozi bati: “Nimuduhishe.”

Bazinginga udusozi bati: “Nimutugweho.”

Isiraheli izaterwa

9Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bancumuraho,

kuva igihe cy'i Gibeya bakomeje gucumura.

Izo nkozi z'ibibi intambara izazitsembera i Gibeya.

10Niyemeje guhana Abisiraheli.

Amahanga azishyira hamwe abarwanye,

azabashyira ku ngoyi kubera ibicumuro byabo byinshi.

11Kera Abefurayimu bari nk'ishāshi yatojwe kumvira,

ntiyanga guhonyora ingano,

nashyize umutambiko ku ijosi ryayo ryiza.

Abefurayimu na bo nzabakoresha imirimo iremereye,

Abayuda nzabambika ibisuka bihinga babikurure nk'ibimasa,

abakomoka kuri Yakobo bazasanza amasinde.

12Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinge ahatigeze hahingwa,

nimwibibire ubutungane muzasarura ineza.

Koko iki ni igihe cyo kunyambaza, jyewe Uhoraho,

nimunyambaze mugeze ubwo nzaza nkabahundazaho ubutungane.

13Mwabibye ubugome musarura ubugizi bwa nabi,

mwariye imbuto z'ibinyoma byanyu birabagaruka.

“Mwiringiye ubushobozi bwanyu,

mwiringiye n'ubwinshi bw'ingabo zanyu.

14Ni cyo gituma hazaba intambara mu gihugu cyanyu,

imijyi ntamenwa yanyu yose izaba amatongo,

izasenywa nk'uko Shalumani yasenye i Betarubeli ubwo yahateraga.

Yishe abana na ba nyina.

15Mwa batuye i Beteli mwe,

uko ni ko bizabagendekera muzira ubugome bwanyu bukabije,

mu museso umwami wa Isiraheli azaba yishwe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help