Abeheburayi 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Umutambyi mukuru wese atoranywa mu bantu kandi agahagararira abantu imbere y'Imana. Umurimo we ni ugusohoza amaturo n'ibitambo kubera ibyaha byabo.

2Abasha korohera no gufata neza injiji n'abakunda kuyoba, kuko na we ubwe agira ibimutera intege nke.

3Kubera iyo mpamvu ntagomba guhongerera ibyaha bya rubanda gusa, ahubwo agomba no guhongerera ibyaha bye bwite.

4Nta muntu washobora kwiha icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo agihabwa n'Imana yabimutoranyirije nk'uko byagenze kuri Aroni.

5Kristo na we ntiyihaye ikuzo ryo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo yarihawe n'Imana yamubwiye iti:

“Ni wowe Mwana wanjye,

kuva uyu munsi ndi So.”

6Na none hari ahandi Imana yavuze iti:

“Uri umutambyi iteka ryose,

mu buryo bwa Melikisedeki.”

7Mu gihe Yezu yari akiri ku isi yasenze yinginga, aniha cyane, abogoza n'amarira, atakambira Imana ifite ububasha bwo kumukiza urupfu. Nuko iramwumva kubera ko yayiyeguriye.

8Nubwo yari Umwana w'Imana, yigishijwe kuyumvira n'imibabaro yagize.

9Nuko amaze kuba indakemwa, yabereye abamwumvira bose isōko y'agakiza gahoraho.

10Imana ni ko kumugira Umutambyi mukuru mu buryo bwa Melikisedeki.

Kwirinda akaga ko guhakana Kristo twemera

11Hari byinshi twavuga kuri ibyo nyamara birakomeye kubisobanura, kuko musigaye muri intumva.

12Urebye igihe mumaze mwari mukwiye kuba abigisha b'abandi, ariko namwe muracyakeneye kwigishwa iby'ifatizo byerekeye inyigisho ziva ku Mana. Aho gutungwa n'ibiryo bikomeye, muracyakeneye amata.

13Umuntu ugitungwa n'amata gusa aba akiri umwana, aba ataraca akenge ku byo gutunganira Imana.

14Naho abantu bakuze bo batungwa n'ibiryo bikomeye, kuko baba baragize akamenyero ko gutandukanya ikibi n'icyiza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help