Yozuwe 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imijyi y'ubuhungiro(Ibar 35.9-34; Ivug 19.1-13)

1Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati:

2“Tegeka Abisiraheli bitoranyirize imijyi y'ubuhungiro, nk'uko nabibabwiye mbinyujije kuri Musa,

3kugira ngo umuntu wishe undi bimugwiririye, abone aho ahungira ushaka guhōrera uwishwe.

4Uwishe undi nahungira muri umwe muri iyo mijyi, ajye ahagarara ku irembo ryawo, maze atekerereze abakuru b'umujyi uko byagenze, na bo bamwakire bamutuze hamwe na bo.

5Uhōrera uwishwe namukurikirana muri uwo mujyi abakuru ntibazamutange, kuko azaba yishe mugenzi we atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga.

6Uwishe undi ajye yigumira muri uwo mujyi kugeza ubwo azacirwa urubanza n'umuryango, no kugeza ubwo Umutambyi mukuru uzaba ariho icyo gihe apfuye. Ubwo ni bwo azatahuka asubire mu mujyi w'iwabo yavuyemo.”

7Nuko Abisiraheli batoranya Kedeshi yo muri Galileya, mu misozi y'Abanafutali na Shekemu mu misozi y'Abefurayimu, na Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni mu misozi y'Abayuda.

8Iburasirazuba bwa Yorodani, batoranya Beseri mu mirambi y'Abarubeni ahateganye n'ubutayu, na Ramoti y'i Gileyadi mu ntara y'Abagadi, na Golani muri Bashani mu ntara y'Abamanase.

9Iyo ni yo mijyi batoranyije kugira ngo uwishe undi bimugwiririye abone aho ahungira, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo. Bityo ye kwicwa n'uhōrera uwishwe, ahubwo acirwe urubanza n'ikoraniro ry'Abisiraheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help