1Nuko Biludadi w'Umushuwa asubiza Yobu ati:
2“Muzareka kuvuga amagambo nk'ayo ryari?
Nimushyire mu gaciro maze tuganire.
3Yobu, ni kuki udufata nk'amatungo?
Ni kuki wibwira ko turi ibicucu?
4Erega uburakari bwawe buragukomeretsa!
Mbese wibwira ko isi izarimbuka kubera wowe?
Ese Imana izashyigure ibitare?
5“Imibereho y'umugome izazima,
izamera nk'urumuri rucwekēreye.
6imibereho y'abe izacura umwijima,
urumuri rwe ruzazima
7Yagendanaga imbaraga none acitse intege,
imigambi ye bwite ni yo izamuhitana.
8Ubwe azishorera yigushe mu mutego,
azawukandagiramo umucakire.
9Umutego uzamufata agatsinsino,
ipfundo ryawo rizamuherana.
10Umutego utezwe mu butaka uzamushibukana,
imbarutso yawo ihishe aho azanyura.
11Ibitera ubwoba bimuturuka impande zose,
bimugenda runono aho ajya hose.
12“Yari umunyambaraga none acogojwe n'inzara,
icyago na cyo kiramwugarije.
13Icyo cyago kizamutemagura uruhu,
icyorezo simusiga kizamuguguna.
14Azaturumburwa mu rugo rwe rwari mu mutekano,
azajyanwa guhangana na Rupfu uteye ubwoba.
15Urugo rwe ruzahumanuzwa amazuku,
iwe hazigarurirwa n'undi.
16Azamera nk'igiti cyumye,
cyumye gihereye mu mizi kugeza mu mashami.
17“Ku isi ntawe uzongera kumwibuka ukundi,
izina rye rizibagirana mu gihugu hose.
18Azamburwa ubuzima ashyirwe ikuzimu,
bityo azavanwa ku isi y'abazima.
19Ntazasiga imbuto azazima,
nta wo mu nzu ye uzarokoka.
20Ab'iburasirazuba n'iburengerazuba bazumva ibye,
bose bazabyumva bashye ubwoba.
21Koko ayo ni yo maherezo y'inkozi z'ibibi,
ayo ni yo maherezo y'abatubaha Imana.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.