Zaburi 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Gusaba kurenganurwa

1Zaburi ya Dawidi itabāza, yayiririmbiye Uhoraho kubera ibibi yagiriwe n'Umubenyamini witwa Kushi.

2Uhoraho Mana yanjye, ni wowe mpungiyeho.

Untabare unkize abantoteza bose,

3ubankize batantanyagura nk'intare,

bakangira inyama ntafite untabara.

4-5Uhoraho Mana yanjye, niba naracumuye,

niba narahemukiye incuti yanjye,

niba naragiriye nabi umwanzi wanjye nta mpamvu,

niba koko naragenje ntyo,

6abanzi nibankurikirane bancakire,

nibandibatire mu mukungugu banyice.

Kuruhuka.

7Uhoraho, rakara uhaguruke,

uhaguruke urwanye ababisha bandakariye,

wowe washyizeho ubutabera ndengera.

8Amahanga yose nakoranire imbere yawe,

wicare ahirengeye uyacire imanza.

9Uhoraho, ni wowe ucira amahanga imanza,

ushingiye ku butungane bwanjye no ku murava wanjye, Uhoraho undenganure.

10Mana Nyirubutungane, ugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu,

utsembe urugomo rw'abagome,

naho intungane uzikomeze.

11Imana ni yo ngabo inkingira,

koko igoboka abantu b'intungane.

12Imana ica imanza zitabera,

ntisiba guhana abagome.

13Iyo umugome atihannye ityaza inkota,

ibanga umuheto wayo igatamika imyambi,

14yegeranya intwaro zayo zica,

yegeranya n'imyambi yayo yaka umuriro.

15Dore umugome acura inama mbi,

atwita ubugizi bwa nabi,

amaherezo bikabyara ibinyoma.

16Acukurira abandi urwobo rurerure,

nyamara urwobo yacukuye ni we uzarugwamo.

17Ibibi bye ni we bigaruka,

urugomo rwe ni rwo azira.

18Nzashimira Uhoraho ubutungane bwe,

Uhoraho Usumbabyose muririmbe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help