Ibyahishuwe 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Ibi ni ibyahishuwe na Yezu Kristo abihawe n'Imana, kugira ngo yereke abagaragu be ibyenda kubaho. Yabimenyesheje umugaragu we Yohani amutumyeho umumarayika.

2Yohani na we yemeza ijambo ryavuye ku Mana, n'iby'ukuri Yezu Kristo yahamije akurikije ibyo yiboneye.

3Hahirwa umuntu usoma iki gitabo, hahirwa n'abumva amagambo yahanuwe akirimo kandi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe byagenewe cyegereje.

Indamutso ku matorero arindwi agize Umuryango w'Imana

4Jyewe Yohani, ndabandikiye mwebwe amatorero arindwi yo mu ntara ya Aziya. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, yo iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza. Nibikore ifatanyije n'ibyitwa ibinyamwuka birindwi bihora imbere y'intebe yayo ya cyami.

5Ibikore kandi ifatanyije na Yezu Kristo umuhamya w'indahemuka, akaba yarabimburiye abandi kuzuka mu bapfuye, akagirwa umutware w'abami bategeka iyi si. Kristo aradukunda, ni na we watubohoye amena amaraso ye kugira ngo atuvane mu byaha byacu.

6Yatugize kandi abantu bo mu bwami bwe b'abatambyi, kugira ngo dukorere Imana Se. Nahabwe ikuzo n'imbaraga iteka ryose. Amina.

7Dore aje ku bicu, umuntu wese azamubona ndetse n'abatoboye umubiri we bazamubona. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo ku bwe. Koko bizaba bityo! Amina.

8Nyagasani Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza iravuga iti: “Ni jyewe Ntangiriro, ni nanjye Herezo.”

Yohani abonekerwa na Kristo

9Ni jye Yohani umuvandimwe wanyu musangiye amakuba duhōrwa Yezu, musangiye kandi ubwami bwe n'ukwihangana duterwa na we. Nari ku kirwa cya Patimo, mpōrwa Ijambo ry'Imana n'iby'ukuri Yezu yahamije.

10Ku munsi wa Nyagasani, Mwuka w'Imana anzaho maze ndabonekerwa, inyuma yanjye numva ijwi rimeze nk'iry'impanda

11ry'uvuga cyane ati: “Ibyo ureba ubyandike mu muzingo w'igitabo, uwoherereze amatorero arindwi yo muri iyi mijyi: Efezi na Simirina na Perugamo, na Tiyatira na Saridi, na Filadelifiya na Lawodiseya.”

12Ndahindukira kugira ngo ndebe uwambwiraga, maze mbona hateretswe amatara arindwi akozwe mu izahabu.

13Hagati yayo hari hahagaze usa n'umwana w'umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, igituza cye kizengurutswe n'umukandara w'izahabu.

14Umutwe we n'umusatsi we byereranaga nk'inyange cyangwa nk'urubura, kandi amaso ye yari nk'indimi z'umuriro.

15Ibirenge bye byarabagiranaga nk'umuringa wamazwemo inkamba n'umuriro ugasenwa, kandi ijwi rye ryarangiraga nk'amazi menshi asuma.

16Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afite inyenyeri ndwi, naho mu kanwa ke havagamo inkota ityaye. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu.

17Murabutswe mpita nikubita hasi imbere ye mera nk'uwapfuye.

Nuko andambikaho ikiganza cy'iburyo aravuga ati: “Witinya! Ni jye Ntangiriro, ni nanjye Herezo.

18Dore ndi muzima, nari narapfuye none ndiho kugeza iteka ryose. Ni jye ufite imfunguzo, nshobora gufunga no gufungura urupfu n'ikuzimu.

19Nuko rero andika ibyo ubonye, ari ibiriho ubu ari n'ibigiye gukurikiraho.

20Ibyerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy'iburyo, n'amatara arindwi y'izahabu ni ibanga. Dore uko iryo banga risobanura: inyenyeri ndwi ni abamarayika bashinzwe ya matorero arindwi, naho amatara arindwi ni ayo matorero arindwi ubwayo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help