Yeremiya 25 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Igihano cy'Abayuda n'amahanga abakikije

1Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yahaye Yeremiya ubutumwa bwerekeye Abayuda bose. Hari mu mwaka wa mbere Nebukadinezari ari ku ngoma muri Babiloniya.

2Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Abayuda bose n'abatuye i Yeruzalemu bose ati:

3“Hashize imyaka makumyabiri n'itatu, uhereye mu mwaka wa cumi n'itatu w'ingoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda kugeza ubu, Uhoraho yampaye ubutumwa. Sinahwemye kububagezaho nyamara ntimwabwitayeho.

4Nubwo Uhoraho yakomeje kubatumaho abagaragu be bose b'abahanuzi, ntimwabateze amatwi cyangwa ngo mubiteho.

5Yarababwiye ati: ‘Nimureke imigenzereze yanyu mibi n'ibikorwa byanyu bibi, bityo muzatura mu gihugu nabahaye mwebwe na ba sokuruza iteka ryose.

6Nimureka kuyoboka izindi mana no kuziramya, mukirinda kundakaza kubera ibikorwa byanyu bibi sinzabagirira nabi.

7Nyamara ntimwanyumviye ahubwo mwarandakaje mukora ibibi, mwikururira amakuba.’ Uko ni ko Uhoraho avuze.

8“Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: ‘Kubera ko mutanyumviye,

9ngiye kubateza abantu bose bo mu majyaruguru, mbateze umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, maze mbagabize iki gihugu n'abagituye, mbagabize n'amahanga yose agikikije. Nzabatsemba mbahindure igiterashozi n'iciro ry'imigani, maze igihugu kibe amatongo iteka ryose.

10Nzacecekesha urusaku rwanyu rw'ibyishimo n'umunezero, n'indirimbo ziririmbirwa umukwe n'umugeni. Nzacecekesha urusaku rw'insyo nzimye n'urumuri rw'itara.

11Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo ateye ishozi, naho ya mahanga azakorera n'umwami wa Babiloniya imyaka mirongo irindwi.’

12“Uhoraho arakomeza ati: ‘Iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahana umwami wa Babiloniya n'abantu be mbahōra ibicumuro byabo. Nzarimbura icyo gihugu cyabo gihinduke umusaka iteka ryose.

13Nzagiteza ibyago byose navuze byanditswe muri iki gitabo, nk'uko Yeremiya yabihanuriye amahanga yose.

14Hanyuma abo Banyababiloniya bazigarurirwa n'amahanga menshi n'abami bakomeye, nzabaryoza ibikorwa byabo bibi n'imigenzereze yabo.’ ”

Imana icira amahanga urubanza

15Uhoraho Imana y'Abisiraheli arambwira ati: “Akira iki gikombe cya divayi kiri mu ntoki zanjye ari yo burakari bwanjye, maze uyuhire amahanga yose nzakoherezamo.

16Bazayinywa basinde, bate ubwenge kubera ubwicanyi nzabahuramo.”

17Nuko Uhoraho ampereza icyo gikombe ncyuhira amahanga yose Uhoraho yanyoherejemo.

18Nuko mpera kuri Yeruzalemu n'imijyi y'u Buyuda, n'abami baho n'ibyegera byaho, kugira ngo mpahindure amatongo ateye ishozi, habe ruvumwa n'iciro ry'imigani nk'uko bimeze ubu.

19Hanyuma nkurikizaho umwami wa Misiri n'abagaragu be,

n'ibyegera bye n'abandi bantu be bose,

20n'abanyamahanga bose n'abami bose bo mu gihugu cya Usi,

n'abami bose bo mu Bufilisiti, n'uwa Ashikeloni n'uwa Gaza n'uwa Ekuroni,

n'ab'abacitse ku icumu bo muri Ashidodi.

21Nkurikizaho Abedomu n'Abamowabu n'Abamoni,

22n'abami bose bo mu bihugu bya Tiri na Sidoni, n'abo hakurya y'inyanja.

23Nkurikizaho abatuye mu mijyi ya Dedani n'i Tema n'i Buzi,

ndetse n'amoko yose yimoje imisatsi.

24Nkurikizaho abami bose b'Abarabu,

n'abami bose b'amoko y'uruvange atuye mu butayu,

25n'abami bose bo mu gihugu cya Zimuri,

n'abami bose bo mu gihugu cya Elamu,

n'abami bose bo mu gihugu cy'u Bumedi.

26Nuko mperukira ku bami bose bo mu majyaruguru, aba hafi n'aba kure,

n'ibihugu byose byo mu mpande zose z'isi,

maze umwami wa Babiloniya aba ari we wiranguza icyo gikombe.

27Uhoraho arongera arambwira ati: “Bwira abo bantu ko jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli mvuze nti: ‘Nimunywe musinde, muruke, mugwe ubutabyuka bitewe n'ubwicanyi ngiye kubahuramo.’

28Nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Jyewe Uhoraho Nyiringabo mvuze ko mugomba kunywa nta kabuza.

29Dore nteje ibyago mpereye ku mujyi witiriwe izina ryanjye. None se mutekereza ko muzabirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza kuko ngiye guteza ubwicanyi mu batuye ku isi bose. Ni jye Uhoraho Nyiringabo ubivuze.’ ”

30Uhoraho arambwira ati: “Wowe Yeremiya ubahanurire aya magambo uti:

‘Uhoraho azatontomera mu ijuru,

azarangururira aho mu Ngoro ye nziranenge,

azatontomera abantu be,

aziyamirira nk'abenga imizabibu,

azarangurura ijwi yamagane abatuye isi bose.

31Urusaku rwe ruzagera ku mpera z'isi,

Uhoraho arashinja amahanga.

Azacira urubanza abantu bose,

inkozi z'ibibi azazicisha inkota.’ ”

32Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ibyago bivuye mu gihugu bijya mu kindi,

inkubi y'umuyaga iturutse ku mpera z'isi.”

33Icyo gihe imirambo y'abishwe n'Uhoraho izaba inyanyagiye kuva ku mpera y'isi kugeza ku yindi. Nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe. Bazaba nk'ibishingwe biri ku gasozi.

34Mwa bayobozi mwe, nimurire muboroge,

yemwe bashumba b'abantu banjye, nimwigaragure mu mukungugu.

Koko igihe cyanyu cyo kwicwa kirageze,

muzatatanywa mumere nk'ikibindi cy'agaciro kijanjaguritse.

35Abayobozi ntibazabona ubuhungiro,

abashumba ntibazabona aho bihisha.

36Nimwumve amarira y'abayobozi,

nimwumve imiborogo y'abashumba,

koko Uhoraho yatsembye igihugu cyabo.

37Igihugu cy'amahoro kizahinduka amatongo,

kizahinduka amatongo bitewe n'umujinya ukaze w'Uhoraho.

38Bagiye nk'intare itaye indiri yayo,

igihugu cyabo kizaba umusaka,

kizaba umusaka bitewe n'inkota y'umwanzi,

bizaterwa n'inkota y'umwanzi n'uburakari bukaze bw'Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help