1Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe
2uko byakurikiranye: mu ibonekerwa ryanjye nijoro ndyamye, nabonye imiyaga iturutse impande zose ihungabanya inyanja ngari.
3Nuko ibikōko bine biva muri iyo nyanja, buri gikōko cyari gifite ishusho yacyo cyihariye.
4Icya mbere cyasaga n'intare, kandi gifite amababa nk'aya kagoma, ngiye kubona mbona bagikuyeho amababa, gihagarara ku maguru cyemye nk'umuntu kandi gihabwa ubwenge nk'ubw'umuntu.
5Igikōko cya kabiri cyo cyasaga n'ikirūra, mbona cyegutse uruhande rumwe, kandi mu mikaka yacyo hatambitse imbavu eshatu, barakibwira bati: “Ngaho rya inyama nyinshi!”
6Nkomeza kwitegereza mbona igikōko cya gatatu, cyasaga n'ingwe, cyari gifite amababa ane ku mugongo nk'ay'igisiga n'imitwe ine, kandi gihabwa ububasha.
7Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.
8Ngitekereza kuri ayo mahembe, mbona irindi hembe rito rimerera mu yandi maze atatu muri yo arakuka. Iryo hembe rito ryari rifite amaso nk'ay'umuntu n'akanwa kavugaga amagambo y'ubwirasi.
Daniyeli yerekwa Imana n'umwana w'umuntu9Nkomeza kureba
mbona batera intebe za cyami,
Uwabayeho ibihe byose aricara.
Imyambaro ye yarereranaga nk'inyange,
umusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera,
intebe ye ya cyami yari ibirimi by'umuriro,
inziga zayo zagurumanaga nk'umuriro.
10Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk'umugezi,
abagaragu ibihumbi n'ibihumbi baramuherezaga,
uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye.
Urukiko rujyamo,
ibitabo by'ibyo abantu bakoze barabibumbura.
11Ndakomeza ndareba, nibaza ku magambo y'ubwirasi rya hembe ryakomezaga kuvuga. Nuko ngiye kubona mbona cya gikōko cya kane baracyishe bakijugunya mu muriro ugurumana.
12Bya bikōko bindi byamburwa ububasha bwabyo, ariko byongererwa iminsi yo kubaho, kumara igihe byateganyirijwe.
13Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.
14Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.
Icyo ibikōko bine bishushanya15Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byanteye ubwoba bimpagarika umutima.
16Nuko negera umwe mu bari bahagaze aho, musaba kunsobanurira ukuri kw'ibyo neretswe byose. Arabinsobanurira amenyesha icyo bivuga ati:
17“Bya bikōko binini uko ari bine bishushanya ubwami bune buzashingwa ku isi.
18Ariko amaherezo intore z'Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.”
19Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.
20Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange.
21Nkomeje kureba, mbona iryo hembe rirwanya intore z'Imana rigiye kuzitsinda.
22Ariko Uwabayeho ibihe byose atabara intore ze, arazirenganura. Igihe kigeze zima ingoma.
23Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.
24Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.
25Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n'amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z'Imana igihe cy'imyaka itatu n'igice.
26Amaherezo urukiko rw'Imana ruzajyamo rumwambure ubutegetsi, maze butsembwe burundu.
27Naho ubwami n'ubutegetsi n'icyubahiro cy'ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y'intore z'Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira kandi banayikorere.”
28Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byampagaritse umutima cyane bintera ubwoba, nyamara nakomeje kubizirikana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.