1Haleluya!
Nzasingiza Uhoraho mbikuye ku mutima,
nzamusingiriza mu rubuga rw'intungane no mu ikoraniro ryazo.
2Ibyo Uhoraho akora birahambaye,
bikwiye gusesengurwa n'ababyishimira.
3Ibikorwa bye bitatse ikuzo n'ubwiza,
ubutungane bwe buhoraho iteka ryose.
4Ahora yibutsa abantu ibitangaza yakoze,
Uhoraho agira imbabazi n'impuhwe.
5Abamwubaha abaha ibyo kubatunga,
ahora yibuka Isezerano yabasezeranyije.
6Yahishuriye ubwoko bwe ibikorwa bye bihambaye,
abugabira igihugu cyahoze ari gakondo y'abanyamahanga.
7Ibikorwa bye birangwa n'umurava n'ubutabera,
amategeko ye yose ni ayo kwiringirwa.
8Ahoraho iteka ryose ntahindagurika,
ashingiye ku murava no ku butungane.
9Uhoraho yacunguye ubwoko bwe,
ategeka ko Isezerano rye rihoraho,
ni Umuziranenge kandi ateye ubwoba.
10Kūbaha Uhoraho ni intangiriro y'ubwenge,
abakurikiza amategeko ye bose ni bo bahugukiwe nyabyo.
Akwiye gusingizwa iteka ryose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.