1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, menyesha Yeruzalemu ibizira yakoze.
3Uyibwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ukomoka muri Kanāni, so yari Umwamori naho nyoko yari Umuhetikazi.
4Igihe wavukaga ntibakugenye, ntibakuhagiye ngo bagusukure, ntibagukunyuje umunyu kandi ntibagufubitse.
5Nta muntu wigeze akwitaho kandi nta wakugiriye impuhwe ngo agusukure, ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko igihe wavukaga wari uteye ishozi.
6“ ‘Nanyuze hafi yawe nsanga wigaragura mu maraso yawe, nyamara nubwo wayigaraguragamo narakubwiye nti: “Baho.”
7Nagukujije nk'igiti cyo mu gasozi urakura, uragimbuka uba inkumi nziza cyane, upfundura amabere, imisatsi yawe irakura, nyamara wari wambaye ubusa.
8“ ‘Hanyuma nongeye kunyura hafi yawe mbona ugeze igihe cyo kubengukwa, ndambura igishura cyanjye mpisha ubwambure bwawe. Nagiranye Isezerano nawe nkurahira ko ntazaguhemukira, bityo uba uwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9“ ‘Narakuhagiye ngukuraho amaraso maze ngusiga amavuta.
10Nakwambitse imyambaro itatse n'inkweto z'uruhu runoze, ngukenyeza umukandara w'umweru ngutwikira igishura cyiza.
11Narakurimbishije nkwambika ibikomo ku maboko n'urunigi mu ijosi.
12Nakwambitse impeta ku zuru n'amaherena ku matwi, nkwambika n'ikamba ku mutwe.
13Ibirimbisho byawe byari bikozwe mu izahabu no mu ifeza, wambaye imyambaro yera cyane kandi itatse. Waryaga umugati ukozwe mu ifu inoze, n'ubuki n'amavuta y'iminzenze. Bityo wabaye ihogoza uba umwamikazi.
14Ubwiza bwawe bwatumye uba ikirangirire mu mahanga. Koko ntiwagiraga amakemwa kuko nagutatse bihebuje.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
15Uhoraho aravuga ati: “Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe wihindura indaya, usambana n'abahisi n'abagenzi urabiyegurira.
16Wafashe imwe mu myambaro yawe myiza itatse uyitakisha ahasengerwa ibigirwamana, uba ari ho usambanira! Ibyo wakoze nta ho byigeze biba, kandi ntibizongera no kubaho.
17Wafashe ibirimbisho byawe byiza naguhaye bikozwe mu izahabu no mu ifeza, ubikoramo ibigirwamana by'ibigabo usambana na byo.
18Wafashe imyambaro itatse urabyambika, ubitura amavuta n'imibavu naguhaye.
19Wafashe kandi ibyokurya naguhaye, ari byo ifu inoze n'amavuta y'iminzenze n'ubuki, ubitura ibigirwamana kugira ngo impumuro yabyo ibigushe neza.
20Wafashe abahungu n'abakobwa twabyaranye ubatambira ibyo bigirwamana. Mbese ubwo uburaya bwawe ntibwari buhagije?
21Wishe abana banjye ubatambira ibyo bigirwamana byawe.
22Muri uko gukora ibizira no muri ubwo buraya bwawe, ntiwibutse cya gihe wavukaga wambaye ubusa kandi wigaragura mu maraso.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Yeruzalemu yihinduye indaya23Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu ugushije ishyano! Ugushije ishyano nyuma y'ibyo bibi byose umaze gukora.
24Wirundiye igitaka ugisambaniraho, ahantu hose uhubaka ahasengerwa ibigirwamana.
25Wubatse ahasengerwa ibigirwamana mu mahuriro y'inzira hose bityo uriyandarika, usambana n'abahisi n'abagenzi maze ukabya kwiyandarika.
26Wasambanye n'Abanyamisiri ari bo baturanyi bawe bakurarikiraga, ukabya kwiyandarika ugira ngo undakaze.
27“Ni cyo cyatumye nkurwanya nkoresheje imbaraga, igihugu nari nakugeneye ndagitubya, nguteza abanzi bawe ari bo Bafilisiti, maze baterwa isoni n'imigenzereze yawe mibi.
28Nyamara ntiwigeze unyurwa, wongera gusambana n'Abanyashūru na bwo ntiwanyurwa!
29Wakabije kwiyandarika mu bacuruzi bo muri Babiloniya, nyamara na bwo ntiwanyurwa!
30“Mbega ngo uracika intege! Witwaye nk'indaya kabuhariwe!
31Igihe wirundiraga igitaka mu mahuriro y'inzira, ukubaka n'ahasengerwa ahantu hose, ntiwigeze ukenera ibiguzi nk'izindi ndaya.
32Wagenje nk'umugore w'umusambanyi urarikira abandi bagabo, aho gukunda umugabo we.
33Ubusanzwe indaya zihabwa ibiguzi, nyamara wowe ugurira abakunzi bawe bagaturuka imihanda yose bakugana, ugasambana na bo.
34Mu kwiyandarika kwawe ntiwakoze nk'izindi ndaya. Abakunzi si bo bakwinginga kandi si bo baguha ibiguzi, ahubwo ni wowe ubahendahenda ukabagurira. Koko utandukanye n'izindi ndaya.”
Imana ihana Yeruzalemu35None rero Yeruzalemu we, wowe wigize indaya, umva Ijambo ry'Uhoraho.
36Nyagasani Uhoraho arakubwira ati: “Kubera ko wiyambitse ubusa, ukagaragaza ubwambure bwawe wiyandarika mu bakunzi bawe no mu bigirwamana byawe byose bizira, no kubera abana bawe watambiye ibyo bigirwamana,
37ni yo mpamvu ngiye gukoranya abakunzi bawe bose ndetse n'abanzi bawe, bakurwanye baturutse imihanda yose. Nzakwambika ubusa imbere yabo babone ubwambure bwawe.
38Nzaguha igihano gikwiye abasambanyikazi n'abicanyi. Nzaguhanisha urupfu mbitewe n'uburakari no gufuha.
39Nzakugabiza abakunzi bawe basenye ibirundo byawe by'igitaka n'ahasengerwa ibigirwamana byawe. Bazakwambura imyambaro n'ibirimbisho byawe bagusige utumbuje.
40“Bazaguteza rubanda bagutere amabuye, kandi bagucagagure n'inkota.
41Bazatwika amazu yawe, baguhane abagore benshi babireba. Nzahagarika uburaya bwawe, ntuzongera guha ibiguzi abakunzi bawe.
42Nzakumariraho uburakari bwanjye, sinzongera kugufuhira no kukurakarira ukundi.
43Kubera ko wibagiwe ibyo nagukoreye igihe wavukaga, ahubwo ukandakaza kubera ibyo bikorwa byawe, nzakuryoza iyo myifatire yawe. Nzakwitura rero ibihwanye n'imigenzereze yawe. Koko rero, wakomeje uburaya ubugereka ku bindi bizira byose wakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Yeruzalemu irusha ububi iyindi mijyi44Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, abantu bazaguca umugani bati: ‘Inyana ni iya mweru.’
45Koko rero umeze nka nyoko, wa mugore wanze umugabo we n'abana be. Umeze nka bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi naho so yari Umwamori.
46“Mukuru wawe ni Samariya, atuye mu majyaruguru hamwe n'abakobwa be, naho murumuna wawe ni Sodoma, atuye mu majyepfo hamwe n'abakobwa be.
47Ntiwakurikije imigenzereze yabo gusa, ahubwo wigannye n'ibizira bakora, nyamara mu migenzereze yawe yose wabarushije gukora nabi.
48“Ndahiye ubugingo bwanjye, murumuna wawe Sodoma n'abakobwa be, ntibigeze bakora ibibi bihwanye n'ibyo wowe n'abakobwa bawe mwakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
49“Ibi ni byo byari ibicumuro bya murumuna wawe Sodoma: we n'abakobwa be bari abirasi n'abanyamurengwe, batagira icyo bitaho kandi ntibite ku bakene n'indushyi.
50Bigize abirasi bakora ibizira ntabasha kwihanganira, bituma mbarimbura nk'uko mwabyiboneye.
51“Nyamara Samariya ntiyakoze ibihwanye na kimwe cya kabiri cy'ibicumuro byawe. Wakoze ibizira birengeje ibyabo, bituma bene nyoko bagaragara nk'aho ari intungane.
52Ukwiye gukorwa n'isoni kubera ibicumuro byawe bikabije kurusha ibya bene nyoko, byatumye bagaragara nk'aho ari intungane. Ukorwe n'isoni kuko watumye bene nyoko bagaragara nk'aho ari intungane.
Sodoma na Samariya bizagarurirwa ishya n’ihirwe53“Nzagarurira ishya n'ihirwe Sodoma n'abakobwa be na Samariya n'abakobwa be, kandi nawe nzakugarurira ishya n'ihirwe kimwe na bo,
54kugira ngo ukorwe n'ikimwaro kandi uterwe isoni n'ibyo wakoze, maze bene nyoko babone ko bo ari intungane.
55Bene nyoko Sodoma n'abakobwa be na Samariya n'abakobwa be bazongera bagire ishya n'ihirwe nka mbere, kandi nawe n'abakobwa bawe muzongera mugire ishya n'ihirwe nka mbere.
56Igihe cy'ubwirasi bwawe, wasuzuguraga murumuna wawe Sodoma.
57Ibyo wabikoze ububi bwawe butaragaragazwa, none ni wowe ugiye guhindurwa urw'amenyo n'Abedomu n'abaturanyi babo bose, usuzugurwe n'Abafilisiti n'abandi bose bagukikije.
58Ibibi n'ibizira wakoze bizakugaruka.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Isezerano rihoraho iteka59Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, nzakwitura ibihwanye n'ibyo wakoze, kuko warenze ku ndahiro ukica Isezerano.
60Nyamara nzibuka Isezerano nagiranye nawe ukiri muto, kandi nzagirana nawe Isezerano rihoraho.
61Bityo uzibuka imigenzereze yawe maze ukorwe n'isoni igihe uzākira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe. Nzabaguha babe abakobwa bawe, nyamara ntibazagira uruhare ku Isezerano naguhaye.
62Nzakomeza Isezerano ryanjye nawe, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho.
63Ibyo bizatuma wibuka ibibi wakoze maze ukorwe n'isoni kandi wumirwe, nyamara nzakubabarira ibyo wakoze byose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.